Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman yavuze ko umunyezamu we Ishimwe Pierre impamvu atagaruka mu kazi ari uko arwaye yagize ikibazo mu bihaha.
Ibi uyu mutoza yabigarutseho ubwo ISIMBI yari imubajije ikibazo uyu munyezamu afite gituma atagaragara mu kibuga, amezi akaba agiye kuba atatu.
Iby’uyu munyezamu byagiye bizamu urujijo cyane ko byatangiye tariki ya 10 Gashyantare 2026 umutoza we avuga ko yamuhaye ikiruhuko ngo ajye gukorera mu Intare FC, igitutu kigabanuke cyane ko cyari kimaze kuba cyinshi bitewe n’imyitwarire ye mu kibuga, imbarutso ikaba yarabaye ibitego yatsinzwe kuri Bugesera FC.
Tariki ya 23 Gashyantare 2026 ni bwo noneho APR FC yasohoye itangazo ko uyu munyezamu yavunitse azamara amezi abiri adakina.
Harabura iminsi mike ngo amezi atatu yuzure ariko ntaratangira imyitozo.
Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman yabwiye ISIMBI ko Ishimwe Pierre yagize ikibazo cy’uburwayi bw’ibihaha (poumons) akaba atarakira neza.
Ati "Ishimwe Pierre yari afite ikibazo mu bihaha. Yarababaraga. Buri nyuma y’umukino yagira ikibazo, nyuma y’ibizami byakozwe n’ibitaro bya Gisirikare [Kanombe] basanze afite ikibazo mu gihaha cy’ibumoso. Yagombaga gufata byibuze amezi abiricyangwa atatu akaruhuka yitabwaho, agatuza nta myitozo kuko ibihaha niryo zingiro ry’umwuka, twamuhaye ikiruhuko ariko mu cyumweru gitaha azatangira ashobora gutangira."
Yongeyeho ko iki kibazo yagize ari cyo na rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara yigeze kugira igihe yamaraga igihe adakina.
Nubwo umutoza avuga ibi ariko, hari amakuru avuga ko umubano we na APR FC utameze neza kubera imyitwarire yo hanze y’ikibuga ku buryo hari amahirwe ko ashobora kutazongererwa amasezerano.

Ibitekerezo