Imyidagaduro

Nashatse kwiyahura kubera kwitwa umutinganyi-Eddy Kenzo

Nashatse kwiyahura kubera kwitwa umutinganyi-Eddy Kenzo

Umuhanzi w’Umugande wubatse izina mu karere no muri Afurika muri rusange, Edrisah Musuuza uzwi ku izina rya Eddy Kenzo yahishuye uburyo yashatse kwiyahura kubera kwitwa umutinganyi.

Ubwo Eddy Kenzo yagarukaga mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019 avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu irushanwa ry’ibihembo bya ‘African Entertainment Awards USA’ byatangiwe i New York, yahishuye ko yari agiye kwiyahura kubera Sheikh Muzaata wamushinjaga ko ari umutinganyi.

Yakomeje avuga ko mu kujomba igikwasi muri icyo gikomere yabwiwe n’uriya mushehe ko yakagombye gushyingiranwa na nyina witabye Imana nk’uko Howwebiz.ug dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Kenzo yagize ati“Nirengangije ibyo kwiyambura ubuzima kuko hari abantu banyeretse urukundo. Abantu benshi bambaye hafi.”

Kenzo yashakanye na Rema Namakula mu mwaka wa 2017 gusa mu mezi ashize batandukanye byemewe n’amategeko ndetse uwari umugore ahitamo kujya kwibanira n’undi musore witwa Hamza Ssebunya, yitegura kwerekana mu muryango ku wa 14 Ugushyingo 2019.

Mu bihembo byatanzwe na ‘African Entertainment Awards USA’ mu mpera z’icyumweru gishize, Eddy Kenzo yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Best African Entertainer’ yari ahanganyemo na Davido, Wizkid, Diamond Platnumz n’abandi bahanzi batandukanye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top