Siporo

Myugariro w’umunyarwanda wakinaga muri Kenya yaba yamaze gusinya muri Rayon Sports

Myugariro w’umunyarwanda wakinaga muri Kenya yaba yamaze gusinya muri Rayon Sports

Kayumba Soter wakiniraga ikipe ya AFC Leopards muri Kenya yaba yamaze gusinya umwaka n’igice mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yavuye mu Rwanda yerekeza muri Kenya mu mwaka wa 2018 aho yari agiye mu ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya, nyuma yaje guhita asinyira AFC Leopards muri Nyakanga uyu mwaka.

Bitewe n’ibibazo by’amakokoro iyi kipe yahuye nabyo bakamara igihe badahembwa, Kayumba Soter ubu ari mu Rwanda aho amaze ibyumweru 2.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, ni uko uyu mukinnyi yaba yamaze gusinya umwaka n’igice mu ikipe ya Rayon Sports.

Isinya ry’uyu musore muri Rayon Sports, rishimangirwa n’ifoto ya perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ari kumwe nawe bafatanye mu ntoki ndetse ku meza hari n’impapuro zisa n’izimaze gusinywaho, bari ku cyicaro cya MK Sky Vison aho isanzwe isinyishiriza abakinnyi bayo.

Soter ari kumwe na perezida wa Rayon Sports

Mu kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yagiranye na ISIMBI, yavuze ko uyu musore atarasinya.

Yagize ati"ntabwo aradusinyira, yiriwe ku biro twavuganye ariko ntarasinya bitewe n’uko ari ibyo atarakemura n’ikipe ye yo muri Kenya, namara kuvugana nayo nibwo tuzavugana nawe birambuye. Ifoto yasohotse ariko ntiyasinye."

Biteganyijwe ko uyu musore w’umunyarwanda ukina mu mutima w’ubwugarizi yazatangira gukinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Muri Kenya ntibyifashe neza yahisemo kuvayo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top