Imyidagaduro

Mwiseneza ku mupira; Uwihirwe, Nimwiza, Muyango na Gaju bategereje ifirimbi

Mwiseneza ku mupira; Uwihirwe, Nimwiza, Muyango na Gaju bategereje ifirimbi

Kizigenza, Mwiseneza Josiane aracyafite umupira mu mukino yinjiyemo Ku wa 16 Ukuboza 2018, yaje bamwe bamunnyega abandi bamuryanira inzara abandi bakamuha inkwenene.

Hari benshi bakuwemo rugikubita ariko Mwiseneza Josiane w’i Rubengera ahitwa ku Badive araganje ndetse igihiriri cy’abatari bake kirashaka ko yambikwa rya kamba rihabwa umukobwa w’ubwiza n’igikundiro uba warahize abandi mu Rwanda.

Ibi biracyafatwa nk’inzozi kuri bamwe badashaka kumva cyangwa kubona Mwiseneza Josiane yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Kugeza kuri iri segonda, uwaha ububasha abaturage bakanzura Miss Rwanda 2019, nta kabuza Mwiseneza Josiane yaba Nyirumuringa.

Mu irushanwa ry’ubwiza habamo ba Juje, gusa biramutse bikozwe hagendewe ku mwanzuro w’abaturage hakanashingirwa ku matora yo kuri telefone gusa Mwiseneza yasubira i Rubengera abengerana rya zina ‘Miss wo ku Budadive’ azwiho iwabo akarishimangira.

Impaka zizira iherezo…

Mu bakobwa bahiga abandi mu buranga n’ubuhanga bashakishwamo uzaba Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2019, harimo abahanga cyane badakwiye kuzagutungura.

Mu myaka icumi ishize nkurikirana irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, nasanze umukobwa utorwa iteka atungurana uretse kuri Mutesi Jolly wahanganiye ikamba na Umuhoza Sharifa na we wari ufite abafana bafite umuriri.

Mu 2016 byari ihurizo, hari Mutesi Jolly wavugwaga ubudasiba, Kwizera Peace Ndaruhutse na Umuhoza Sharifa wari ushyigikiwe by’ikirenga icyo gihe. Jolly yarangije abatsinze.

Ibyo gutungurana byatangiriye kuri Bahati Grace, yarangije ari uwa mbere yanikira abakobwa barimo Rusaro Carine n’abandi.

Ni nako byagenze kuri Mutesi Aurore mu 2012, yari ahanganye n’abakobwa beza kandi b’abahanga nka Natacha Uwamahoro[wabaye igisonga cye], Isimbi Abiella, Umutesi Mubera Liliane[wari uyoboye mu gushyigikirwa cyane] n’abandi.

Ingero ni nyinshi, ntiwazirondora, Akiwacu Colombe na we ntawamutekerezaga ariko yaratsinze.

Ejobundi mu gihe cya Iradukunda Liliane nabwo byatunguye benshi. Abarimo Umunyana Shanitah, Irebe Natacha na Ishimwe Noriella bahabwaga amahirwe yo gutsinda, izina Iradukunda ntawaritekerezaga ariko ryaravumbutse abantu barakangarana. Yabaye Miss Rwanda nubwo asoje mu mpaka.

Mwiseneza ku mupira…

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryazengurutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hatoranywa abeza kandi b’abahanga kurusha abandi. Abakobwa bose bahatanye uyu mwaka ni Abanya-Kigali uretse Mwiseneza w’i Rubengera.

Ubu, ku rwego rw’igihugu ubu hasigayemo abakobwa 15 bari guhatanira umwanya wa mbere. Mu bahatanye bose, Mwiseneza Josiane ni we uyoboye, ni we uzwi, ni we ukunzwe, ni we ushyigikiwe, ni we wifuzwa, ni we watowe cyane, ni we watumye irushanwa rishyuha.

U{hereye iburyo] Uwihirwe Yasipi Casmir, Gaju Anitha, Uwase Muyango Claudine na Nimwiza Meghan bashobora kuzavamo Nyampinga w'u Rwanda 2019

Hari abahanganiye na Mwiseneza umupira ndetse ntibizatungurana umwe muri bo avumbutse agahabwa ikamba. Ivumbukiyeho irasa umuhanga, abafana ba Mwiseneza Josiane bazagwa mu kantu!

1. Gaju Anitha

Ni irushanwa! Uwitwa Gaju Anitha yaserukiye Intara y’Amajyaruguru akaba avuka i Kigali. Yatorewe rimwe n’uwitwa Ishimwe Bella, Kabahenda Rica Michaëla, Teta Mugabo Ange Nicole na Munezero Adeline.

Gaju w’imyaka 18 ashyize imbere gushishikariza urubyiruko gukuza umuco wo kwizigiramira, yitangaho urugero ko yahereye ku mafaranga igihumbi none akaba afite iduka ryambika abantu.

Ni umukobwa ubona ko acecetse cyane, ntiyigeze avugwaho inkuru zishyushye ndetse muri bagenzi be ntagaragara cyane. Uyu azatungurana ntakabuza!

2. Uwase Muyango Claudine

Ni umukobwa w’i Kigali waserukiye Intara y’Amajyepfo. Yazamukanye n’abarimo Uwihirwe Roselyne, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Uwase Nadine, Teta Fabiola, Niyonsaba Josiane, Uwicyeza Pamella, Mutoni Oliver, Umukundwa Clemence na Umurungi Sandrine.

Izina rya Muyango Claudine ryagarutsweho cyane mu irushanwa biturutse ku makuru afatwa nk’impuha yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ko afitanye ubumwe n’abategura irushanwa.

Muyango yabaye Muyango ubwo hasohokaga izindi nkuru zavugaga ko yagiye mu irushanwa adafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye ariko ishuri rye rya Kagarama Secondary School ryabiteye ishoti.

Yamaze kwibika ikamba rya mbere nka Nyampinga uberwa n’amafoto[Miss Photogenic] ari naryo Iradukunda Liliane yatwaye ku mugereka w’irya Miss Rwanda. Akenshi, umukobwa wambikwa ikamba rya Miss Photogenic bikunze kurangira ahawe ikamba rikuru.

Muyango atowe ntibyatungurana!

3. Nimwiza Meghan

Nimwiza, izina ni ryo muntu! Nimwiza ni umwe mu bakobwa bafite ubwiza n’ikimero muri Miss Rwanda, hejuru ya byose afite ubuhanga mu kuvuga adategwa mu ruhame bikaba akarusho kubera uburyo atondekanya ibitekerezo neza mu Cyongereza.

Nubwo atavuzwe kuva irushanwa ryatangira, Nimwiza ashobora kuzaboneka mu bakobwa batatu ba mbere.

4. Uwihirwe Yasipi Casmir

Uwihirwe Yasipi w’imyaka 18 yasoje amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare, Ubugenge na Mudasobwa. Yaserukiye Intara y’Uburasirazuba ariko avuka i Kigali.

Yavuzwe cyane kubera amakimbirane yigeze kuvuka hagati ye na Mwiseneza Josiane kubera amagambo yanditswe kuri Instagram ye ashushanya mugenzi we nk’agasimba cyangwa umuturage.

Mu irushanwa, azwi nk’umuhanga mu kuvuga neza Ikinyarwanda kitavangiye bikaba akarusho mu Cyongereza kandi akamenya gutondekanya ibitekerezo buje ireme.

Ni umukobwa wigaragaza cyane nk’uwiyumvamo ikoranabuhanga mu ngeri y’imishinga izamura urubyiruko. Iteka avugana icyizere kandi yihagararaho cyane nk’umuhanga.

Abaye Nyampinga ntiyaba yibye bagenzi be kandi abamuhisemo bazishimira imbuto azerera igihugu. Ubuhanga bwa Uwihirwe Yasipi Casmir buhawe intebe nta kabuza yazabyara umusaruro, ubumenyi bwe ntibushidikanywaho.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nkunda Sabin
    Ku wa 25-01-2019

    ubu busesenguzi bwawe ni ukuri cyane.Biragaragaza ko imyaka umaze muri uyu mwuga uri kizigenza atari ubusa gusa mu bakobwa bashobora gutungurana wibagiwe gushyiramo uwitwa Murebwayire Irene nawe nabonye afite ubuhanga n’uburanga.Chapeau Isimbi.rw

IZASOMWE CYANE

To Top