Imyidagaduro

Mutoni Fille agiye kwisunga Sheebah nyuma yo gushwana n’umugabo we

Mutoni Fille agiye kwisunga Sheebah nyuma yo gushwana n’umugabo we

Umuririmbyi Mutoni Fille uri mu bakunzwe muri Uganda agiye kwinjura mu nzu itunganya umuziki irimo Sheebah Karungi nyuma yo gushwana n’uwari umugabo we akaba n’umujyanama we bapfa gucana inyuma no guhemukirana.

Mutoni Fille yakoranye indirimbo na Bruce Melody wo mu Rwanda bakayita ‘Hallo’, hari n’iyo yakoranye na Dream Boyz mu gihe gishize. We na MC Kats bakundanye mu bihe byiza n’ibibi, ndetse hari n’igihe bacishagamo bakarwanira mu ruhame itangazamakuru rikavuga ko batandukanye bwacya bagasubirana.

Byasubiye i rudubi muri iki gihe kuko basigaye barebana ay’ingwe ndetse MC Kats yashimuse konti zo ku mbuga nkoranyambaga za Fille Mutoni, ibintu bimukorogoshora mu mutwe. Uyu mukobwa biravugwa ko yarengeje ingohe urwango afitanye n’uwari umugabo we agasinya amasezerano mashya yo gukorana na TNS iyobowe na Jeff Kiwa usanzwe ufasha Sheebah Karungi.

Inkuru zikomeje kuvugwa cyane i Kampala niziba kimomo Mutoni Fille azahita atangira kumenyekanishwa byimbitse na Jeff Kiwa uyoboye uruhando rw’abajyanama b’abahanzi muri Uganda.

Ug Blizz yatangaje ko ifite amakuru yizewe ko TNS na Jeff Kiwa mu gihe cya vuba bashobora gutangaza beruye iby’imikoranire yabo na Mutoni Fille umaze iminsi akurikiranwa n’ibikomere ku mutima byavuye ku gutandukana na MC Kats bafatanyaga muri byose.

Mutoni Fille yinjiye mu nzu itunganya umuziki isanzwe ibamo Sheebah

MC Kats, umukunzi wa Fille, yamamaye cyane mu kiganiro cyitwa Xposed show kuri NTV mu gihe umugore we ari umuririmbyi wabigize umwuga muri Uganda. Bombi, bafitanye umwana w’umukobwa.

Mutoni Fille na MC Kats batandukanye nyuma y’uko mu Ukuboza 2015 bigeze gutegura gukora ubukwe bipfa ku munota wa nyuma ku mpamvu zitamenyekanye.

Mutoni Fille amaze igihe atarebana neza na MC Kats babyaranye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top