Mushiki wa Diamond wahishuye ko Tanasha yibarutse, yavuze ko umwana we asa n’uwamuroze
Mushiki w’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Paltnumz yavuze ko uburyo yifuzaga kubona umwana wa Diamond na Tanasha bidasanzwe wagira ngo yaramurogesheje, ni mu gihe yahishuye ko yabyaye ku munsi wo ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Umuhanzi Diamond Platnumz n’umunyamakurukazi w’umunyakenya, Tanasha Donna bamaze igihe bitegura kubyara imfura yabo y’umuhungu, akaba umwana wa 4 wa Diamond, amakuru avuga ko bamaze kubyara ni mu gihe bo bamomeje kubigira ibanga.
Aganira n’ikinyamakuru Global Publishers, mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Khan yatangaje ko ifemba yumva afitiye umwana wa musaza we atari gusa wagira ngo yaramuroze, kandi ngo ibyishimo bya muramukazi w’umuntu ni umwana, ni yo mpamvu ngo igihe cyose yasabiraga Tanasha wabyaye ku wa Gatatu(11/11/2019) ngo Imana imworohereze.
Yagize ati"ntushobora kubyizera, uyu mwana wa Tanasha wagira ngo yampaye abazimu, byiza yaje reka ntuze, nshatse kuvuga ko ibyishimo bya muramukazi w’umuntu ni umwana, ubu umutima wanjye urishimye nabonye umwana wanjye."
Ku munsi w’ejo ni bwo Diamond Platnumz yashyize ifoto y’umwana kuri Instagram ameze nkushaka kwerekana ko yabyaye, ariko Tanasha yahise abinyomoza avuga ko uwo atari uwe, gusa ntiyavuze ko atabyaye cyangwa yabyaye.

Ibitekerezo
Nshimiyimana Jacques
Ku wa 13-09-2019Byiza cyane