Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon, Kakule Mugheni Fabrice yavuze ko ibibazo byose birimo kubera muri Rayon Sports abizi gusa na none ngo ntiyata iyi kipe mu bibazo.
Muri iyi minsi ikipe ya Rayon Sports iravugwamo ibibazo bitandukanye ahanini bishingiye ku miyoborere n’amikoro aho abakinnyi batarabona imishahara y’ukwezi kwa Kabiri n’ukwa Gatatu, abandi bakaba batarabona amafaranga baguzwe bava muri iyi kipe.
Muri iyi minsi ikipe ya Rayon Sports isa n’iyobowe na komite ebyeri, iya Munyakazi Sadate watowe n’Inteko rusange y’iyi kipe ndetse n’abandi bagize itsinda ry’abahoze bayobora iyi kipe bayobowe na Ngarambe Charles uhamya ko ari na we muyobozi w’umuryango wa Rayon Sports unayihagarariye mu mategeko, yaraye anatangaje ko Sadate atakiri umuyobozi wa Rayon Sports, ibintu yahise atera utwatsi aho avuga ko nta burenganzira bwo kumweguza bafite.
Kuba bamwe baza bavuga ibi, abandi bakavuga ibi, bituma bamwe mu bakinnyi bibaza ahazaza h’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, dore ko bivugwa ko bamwe mu bakinnyi bashaka kuyisohokamo kubera ibibazo birimo.
Kakule Mugheni Fabrice, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ibibazo biri muri Rayon Sports abizi ndetse ko ategereje kureba aho bigana, gusa yahamije ko atasiga iyi kipe mu bibazo.
Yagize ati“ Njye ubwanjye nzi ibibazo biri muri Rayon Sports. Gusa nk’undi mukinnyi wese ntegereje kureba aho ibi biri burangirire ariko ndagira ngo mare impungege abafana ba Rayon Sports ko njyewe ntaho nenda kujya ngo mbe nasiga Rayon Sports mu bibazo irimo, ndacyahari kandi ndi umukinnyi wa Rayon Sports uzaza wese akampa umurongo mwiza ikipe izagenderaho tuzaganira ariko ndacyahari.”
Kakule Mugheni ari ku musozo w’amasezerano ye mu ikipe ya Rayon Sports, mu minsi ishize byavugwaga ko ashobora gutandukana n’iyi kipe akerekeza muri Young Africans yo muri Tanzania.

Ibitekerezo
Nzis
Ku wa 27-05-2020Bene iryo humure ni ryo ryabaye ingume muri iyi minsi ikipe yacu yabaye igitaramo bitewe n’ubuyobozi bubi bwa Munyakazi budashyira mu gaciro ahubwo bukihutira gushora Ikipe mu manza no kuyandagaza.
Niyomurinzi elie
Ku wa 27-05-2020Abayobozi ba reyonsport bagerageze bumvikane turebeko twagarura ibyishimo duterwa nikipe yacu turabakunda