Siporo

Mu nama yamaze amasaha menshi, Haringingo yemerewe gutoza Rayon Sports

Mu nama yamaze amasaha menshi, Haringingo yemerewe gutoza Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko ubu Haringingo Francis ari umutoza wa Rayon Sports nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi.

Tariki ya 31 Werurwe 2026 ni bwo Rayon Sports yatangaje Haringingo Francis nk’umutoza mushya ariko Kiyovu Sports yanga ko ajya kuyitoza kuko yavugaga ko atubahirije amasezerano bagiranye.

Yahise ibimenyesha FERWAFA ko ari umutoza wayo ko atemerewe kugira indi kipe atoza ikibazo bafitanye kidakemutse, Rayon Sports yagerageje kumusabira license ngo ave muri Kiyovu ajye muri Gikundiro ariko Urucaca muri system rurabyanga (reject), byanatumye adatoza umukino wa Gicumbi FC.

Kiyovu Sports yakomeje kwinangira kuko yavugaga ko yasheshe amasezerano binyuranyije n’amategeko cyane ko ngo nubwo avuga ko yari asigaranye amezi abiri ahubwo ari 4 kuko yasinye umwaka atasinye umwaka w’imikino, ikindi amasezerano ye ngo avuga ko agomba gusoza amasezerano hagira ikipe imwifuza ikavugisha Kiyovu, ibyo ntibyabayeho.

Uyu munsi perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice akaba yatumijeho impande zose, Rayon Sports yari ihagarariwe na perezida wayo Murenzi Abdallah, Kiyovu Sports ihagarariwe na perezida wayo Nkurunziza David na Haringingo Francis yayitumijwemo.

Bakoranye inama yiga kuri iki kibazo ikaba yamaze amasaha menshi agera muri 4 ariko birangira Haringingo yemerewe gutoza Rayon Sports.

Mu itangazo FERWAFA yasohoye yavuze ko uyu munsi tariki ya 16 Mata 2026 ku cyicaro gikuru cya FERWAFA habereye inama yahuje abayobozi tumaze kuvuga hejuru yiga ku kibazo cy’umutoza Haringingo Francis uheruka gusezera Kiyovu Sports akajya muri Rayon Sports.

Yavuze ko nyuma y’ibi biganiro, impande zose zumvikanye ko "Umutoza Haringingo Francis Christian yemerewe gutoza Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko."

Amakuru avuga ko Haringingo Francis yaba yemeye kwishyura miliyoni 15 Frw zihwanye n’imishahara y’amezi yari amaze guhembwa muri Kiyovu Sports.

Itangazo rya FERWAFA
Impande zose zicaye ziga ku kibazo ziragikemura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top