Imyidagaduro

Mu marira menshi n’agahinda, Rwasa yasezeweho bwa nyuma(AMAFOTO)

Mu marira menshi n’agahinda, Rwasa yasezeweho bwa nyuma(AMAFOTO)

Agahinda kavanze n’amarira ni byo byaranze umuhango wo gusezeraho bwa nyuma uwari umukinnyi wa sinema nyarwanda, Nsanzamahoro Denis [Rwasa] witabye Imana hagati muri iki cyumweru dusoje.

Ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2019, ni bwo inkuru mbi yamenyekanye ko umukinnyi wa filime nyarwanda, Nsanzamahoro Denis wamenyekanya nka Rwasa yitabye Imana azize indwara ya Diabete.

Ku mugoroba w’ejo hashize habaye ijoro ryo kumwibuka iwe mu rugo aho yari atuye Kicukiro.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ni bwo bahayeho umuhango wo kumusezeraho burundu mbere yo gushyingurwa, mu kababaro kenshi, agahinda n’amarira Rwasa yasezeweho n’abantu benshi barimo inshuti, umuryango we, ababarizwa mu ruganda rwa sinema nyarwanda n’abandi benshi.

Uyu muhango wo kumusezeraho ukaba wabanjirijwe n’isengesho rya pasiteri Museveni.

Nyuma yo kwiragiza Imana abantu batandukanye bagiye bafata ijambo bagira icyo bavuga kuri Nyakwigendera.

Uncle Austin yavuze ko Rwasa atari umukinnyi wa filime gusa kuko yafashaga n’abahanzi, aho yitanzeho urugero ko hari indirimbo 2 yamufashije kwandika.

Yakomeje avuga ko akijya kuri Flash FM yasanzeyo uyu mugabo kandi ngo yamwakiriye neza ndetse aranamufasha ntiyigeze amwiyemeraho, ngo yamufataga nka murumuna we.

Abiganye na Rwasa mu mwaka wa 1980-1987 barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe bahishuriye abari aho ko yari yarababwiye ko yitegura ubukwe ndetse yari yaranamaze kubereka umukunzi we bendaga kurushinga.

Bamwe mu bakinnyi bakinanye na Rwasa muri filime yitwa Sakabaka, bahishuye ko uyu mugabo hari indi yari yaramaze kwandika ndetse yaranamaze guha abakinnyi ibyo bazakina, basabye ko umuntu wese ukunda Rwasa yazababa hafi bagakora iyi filime yari yaranditse yitwa Pilato.

Nyuma yo kumusezeraho mu rugo iwe Kicukiro, abari baje kwifatanya n’umuryango we bamuherekeje ku irimbi rya Rusororo aho bagiye kumushyingura.

Byari agahinda kenshi ku muryango we
Abakinanye na we muri Sakabaka biyemeje gukora filimi yasize yanditse
Bamporiki na we yari yaje gusezera kuri Rwasa
Umuhanzi Safi Madiba
Uncle Austin kwihangana byanze asuka amaria

AMAFOTO: Igihe

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top