Imyidagaduro

Mobetto wabyaranye na Diamond mu buryohe n’umusore ukina muri NBA

Mobetto wabyaranye na Diamond mu buryohe n’umusore ukina muri NBA

Umunyamideli Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yongeye kuryoherwa mu rukundo, amaze iminsi mu bihe byiza i Las Vegas aho yasanze umusore basigaye bakundana byamaze kumenyekana ko akina muri NBA.

Mobetto mu minsi ishize byavuzwe cyane ko yaba yarubuye umubano na Diamond ndetse biteguraga kuba barushinga ariko nyina w’uyu muhanzi n’abavandimwe be bamuviraho inda imwe bamwamagana mu muryango wabo.

Nyuma yo kwangwa n’umuryango wa Diamond azira ko ’atazi gufata umugabo neza,’ yongeye kuryoherwa mu rukundo nyuma yo kwigarurira umusore witwa Josh Adeyeye ukina muri Shampiyona ya Basketball izwi nka NBA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukunzi mushya w’uyu mukobwa yatangiye kuvugwaho cyane mu minsi ishize ubwo yashyiraga kuri Snapchat amashusho abagaragaza bari kumwe. Mobetto yarongeye ahita ashyira hanze ifoto y’uyu musore ayiherekesheje akamenyetso k’umutima ariko yirinda gutangaza amazina ye.

Mobetto akomeje kugaragaza ko aryohewe no kugirana ibihe byiza n’umukunzi we bamwe banita J. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yashyize kuri Instagram ifoto ye na Josh bari kuri hoteli yitwa Encore Las Vegas, bombi bagaragaza kumwenyura maze ayandikaho ati "Roho Mkalia Moyo," biherekejwe n’akamenyetso k’umutima gashushanya urukundo hagati ya bombi.

Kuri iyo foto imaze gukundwa [liked] n’abantu barenga ibihumbi 150, yongeyeho ati "Ubusanzwe ndi muremure ariko iyo nigereranyije na we mpita mba mugufi."

Josh Adeyeye, umusore uvugwaho gukundana na Hamisa Mobetto arusha uyu mubyeyi w’abana babiri umwaka umwe kuko afite 25, muri NBA akinira ikipe ya Maine Red Claws.

Hamisa Mobetto yamusanze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanyweyo na gahunda y’ibitaramo yari afite mu mijyi irimo Dallas na Phoenix aho yagiye aririmbira indirimbo yise ’Madam Hero’ nyuma y’uko yiyemeje no kuba umuririmbyi.

Yasanzeyo na Mange Kimambi, undi mugore uzwi cyane muri Tanzania ku mbuga nkoranyambaga ariko utuye muri Los Angeles, amutembereza ahantu hagiye hatandukanye ndetse basohora amafoto menshi bari kumwe. Uyu ubusanzwe bizwi neza ko yanga urunuka Zari wahoze asangira Diamond na Hamisa.

Mobetto abonye urukundo rushya nyuma y’igihe kirekire umutima we warahengamiye kuri Diamond nubwo urukundo rwabo rutashobotse. Bombi bafitanye umwana w’umuhungu witwa Prince Dylan witegura kuzuza umwaka umwe muri Kanama 2018.

Josh Adeyeye uri mu buryohe na Hamisa Mobetto asanzwe akina muri NBA
Uyu musore akinira ikipe ya Maine Red Claws
Hamisa Mobetto aherutse no gusohora amashusho y'uyu musore amuteruye muri hoteli barimo
Bamaze iminsi bari mu buryohe
Uyu munyamideli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanabonanye na Mange uzira cyane Zari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top