Imyidagaduro

Miss Wema Sepetu yahishuye umusore wamuriye miliyoni 64 amubeshya ubukwe

Miss Wema Sepetu yahishuye umusore wamuriye miliyoni 64 amubeshya ubukwe

Wema Isaac Sepetu, umwe mu bakobwa bubatse izina bikomeye muri sinema ya Tanzania, yahishuye ko umusore bakundanaga mu minsi yashize yasize amuriye miliyoni 64.

Miss Wema Sepetu, yabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, yakinnye filime nyinshi zakunzwe gusa izina rye ryamamaye kubera urukundo rwe na Diamond Platnumz.

Uyu Patrick Christopher ‘PCK’ yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abandi bagore mbere ya Wema Sepetu. Mu 2017 yavuzweho gukururana na Irene Uwoya , icyo gihe higeze kuba intonganya hagati ya Uwoya na Zari bapfa Patrick.

Nyuma y’aho yakundanye na Miss Wema Sepetu ndetse bigeze gushura ko bateganya ubukwe. Icyo gihe nibwo Patrick yatangiye gusaba Wema Sepetu amafaranga ngo bategure ibirori.

Mu kiganiro na Ijumaa, Wema Sepetu yahishuye ko yatandukanye na Patrick amaze kumurya amashilingi miliyoni 64, icyo gihe ngo yamushukashukaga amubwira ko abgiye guhita barushinga.

Yagize ati “Naciye mu bintu bigoye cyane nshuti zanjye, nasubiye inyuma cyane, ubu natangiye ubuzima bushya. Kugeza ubu ndibaza uburyo uriya muntu yanyihishemo, gusa ikosa riba ikosa iyo ribaye inshuro ebyiri.”

Wema yahishuye koi bi byamubayeho mu gihe amaze iminsi ahanganye n’ubutabera kubera amafoto yasakaje ku mbuga nkoranyambaga aryamanye n’umusore mu buriri.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top