Siporo

Miss Umunyana Shanitah yapfushije umubyeyi we

Miss Umunyana Shanitah yapfushije umubyeyi we

Miss Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 yagize ibyago apfusha se umubyara.

Umubyeyi w’uyu mukobwa (Se), Rtd. Capt. Seka Steven yitabye Imana azize uburwayi, akaba yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Inkuru y’urupfu rwe ikaba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2020.

Rtd. Capt. Seka Steven yabaye mu ngabo z’u Rwanda (RDF), yahoze kandi ari n’umuyobozi wa sosiyete yishyuza imodoka ziparitse(parking) mu mujyi wa Kigali ya KVCS.

Miss Umunyana Shanitah umwaka ushize wa 2019 yabaye Miss Supranational ndetse ahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational World 2019 ryabereye muri Poland.

Miss Umunyana Shanitah yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational World 2019
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top