Umutesi Léa witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Peter Nasasira.
Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2022, ni muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko uyu mukobwa witabiriye Miss Rwanda 2021 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru tariki ya 16 Nyakanga 2022 mu birori byabereye muri Onomo Hotel ni bwo yemereye Peter kuzamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakimarana undi na we amwambika impeta y’urukundo.
Aba bombi bakaba bitegura gukora ubukwe kuko impapuro z’ubutumire (invitations) mu bukwe bwa bo zigaragaza ko buzaba tariki ya 2 Ukwakira 2022.
Mu gitondo saa 9h hazaba gusaba no gukwa bizabera Rebero muri Golden Garden ni mu gihe basezerana imbere y’Imana saa 16h muri EAR Remera Anglican Church, kwiyakira bizabera Golden Garden nyuma y’iyo mihango y’indi.

Ibitekerezo