Imyidagaduro

Miss Keza Joannah yapfushije umubyeyi yari asigaranye

Miss Keza Joannah yapfushije umubyeyi yari asigaranye

Miss Bagwire Keza Joannah ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we yari asigaranye, yashizemo umwuka mu ijoro ryacyeye rya tariki ya 14 Mutarama 2019.

Se wa Keza Joannah yari arwariye mu Bitaro bya CHUK ari naho yaguye. Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y’imyaka igera kuri itatu nyina wa Bagwire Keza Joannah na we atabarutse.

Uwase Vanessa Raissa, inshuti magara ya Miss Bagwire Keza Joannah, yanditse kuri Instagram yihanganisha mugenzi we. Yagize ati “@missheritage2015, umubyeyi wawe naruhukire mu mahoro. Nta magambo mfite yo kuvuga, ni ubuzima bw’akarengane…”

Uyu mubyeyi yashyigikiraga Bagwire Keza Joannah mu buryo bufatika; ubwo yajyaga kwiyamamaza mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yaherekeje umukobwa we i Huye aho yakuye itike yo guhatana ku rwego rw’igihugu.

Keza Joannah n'umubyeyi we ubwo aheruka kurangiza amashuri ya kaminuza

Indwara yahitanye umubyeyi wa Keza Joannah ntiramenyekana ndetse amakuru ajyanye na gahunda zo kumuherekeza n’indi mihango, ntarashyirwa hanze n’umuryango we.

Bagwire Keza Joannah wabaye Nyampinga w’Umuco mu 2015 asigaranye na musaza we umwe.

Keza Joannah abaye imfubyi ku babyeyi bombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • franc mukiza
    Ku wa 15-01-2019

    Andika Igitekerezo Hano nukuri uwomukobwa yihangane pe ndamukomeje bibaho iyobigenze gutyontayandi mahitamo usibye kwihangana

  • franc mukiza
    Ku wa 15-01-2019

    Andika Igitekerezo Hano nukuri uwomukobwa yihangane pe ndamukomeje bibaho iyobigenze gutyontayandi mahitamo usibye kwihangana

IZASOMWE CYANE

To Top