Imyidagaduro

Miss Jolly yagize ikiniga asanze Iwawa umusore biganye muri Kaminuza

Miss Jolly yagize ikiniga asanze Iwawa umusore biganye muri Kaminuza

Mutesi Jolly yatunguwe n’umusore wamusobanuriraga imibare muri Kaminuza y’u Rwanda ubu uri kugororerwa ku Kirwa cya Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu musore yitwa Bugingo Patrick, ubu amaze amezi atanu Iwawa, yahajyanywe avuye muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigaga mu mwaka wa Kabiri mu Ishami ry’Imari n’Amabanki.

Mutesi Jolly na Adrien uririmba indirimbo zihimbaza Imana basuye Ikigo Ngororamuco cya Iwawa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2019.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 yavuze ko yatunguwe no kubona inshuti ye mu rubyiruko ruri kugororwa kandi ngo mu ishuri yari umuhanga bitangaje.

Ubwo yavugaga kuri Patrick biganye ubu akaba ari Iwawa, Mutesi Jolly yabanje kugira ikiniga ndetse biramugora kuvuga. Ati "Ubusanzwe sinjya mbura icyo mvuga, biri kungora..."

Yabanje ariruhutsa, ati “Mbonye n’undi muntu ntabwo nari namubonye, Patrick. Birimo birangora gukomeza kuvuga, ariko igihugu kiradukunda twese. Nabonyemo umuhungu twiganye, yari umuhanga cyane. Yansobanuriraga imibare twigana hariya muri SFB. Nawe ibaze ariko!”

Ubwo Jolly yasuraga ikigo cya Iwawa bwa mbere, yasize avuze ko ashaka kuzahakura umugabo. Mugenzi we Patrick biganaga akimara kujyayo, abandi banyeshuri batangiye guserereza Mutesi Jolly bamubwira ko icyifuzo cye Imana yagisubije kuko umugabo we yagiye Iwawa.

Ati “Mvuga ngo hano hashobora kuba harimo umugabo wanjye, abantu barasetse. Nanjye, hari ukuntu abantu baguserereza, uriya musore bamujyana Iwawa, abo twiganaga barambwiraga ngo birangiye umugabo umubonye, ngo yagiye Iwawa wa wundi. Ibyo byose ni ukubereka ko njyewe ntari igitangaza, muri ab’agaciro cyane.”

Yongeraho ati “Niba hano harimo umuntu wanyigishaga mu ishuri, ni ikibereka ko muri ab’agaciro gatangaje.”

Bugingo Patrick yemeza ko yijanditse mu biyobyabwenge mbere y’uko yinjira muri kaminuza, ngo yabyinjyemo bitewe n’inshuti mbi yari afite.

Ati “Nubwo nabaga ndi muri kaminuza nagiraga ibigare, ariko nabaga ndi no mu bantu bakoresha ibiyobyabwenge. Byarangiye bamfashe, urabizi ko Leta yanga ibi bintu, yahise inzana hano. Nakoreshaga urumogi na mugo.”

Bugingo niyitwara neza azasohoka muri iki kigo mu mpera za 2019 arangije amasomo.

Bugingo Patrick yiganaga na Jolly muri Kaminuza, ubu ari kugororerwa ku Kirwa cya Iwawa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nsabimana Patrice
    Ku wa 5-12-2020

    Mbanje kubashimira Ubu buryo bwiza bwo gufasha urubyiruko. Ariko njye nifuje kubababaza niba bishoboka ko mwafasha n’umusore cyangwa se abasore b’abanyamahanga. Ese bisaba iki ? Kuko ndabona murusha iwacu uburyo bwo ku-encadra abasore. Murakoze !

IZASOMWE CYANE

To Top