Imyidagaduro

Miss Iradukunda Liliane na Elsa bari bagarutse i Kigali nyuma y’iminsi bari i Burayi

Miss Iradukunda Liliane na Elsa bari bagarutse i Kigali nyuma y’iminsi bari i Burayi

Iradukunda Liliane na Iradukunda Elsa, bose bahuriye ku kuba baregukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, bamaze i Burayi mu butumwa bw’akazi, bagarutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019 ni nyuma y’ibyumweru hafi bitatu.

Ku wa 5 Ukwakira 2019, aba bakobwa bombi bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Budage mu Mujyi wa Bonn.

Muri uru ruzinduko rwabo, bavuga ko bishimiye bikomeye kwitabira Rwanda Day dore ko bwari ubwa mbere bayitabiriye, ndetse banyurwa n’impanuro zatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Uretse kwitabira Rwanda Day, banatembereye mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’Uburayi birimo u Bufaransa, u Buholandi n’u Bubiligi.

Mu gutembera muri ibi bihugu, bashakaga gusura ahantu hatandukanye nyaburanga ndetse no kwambutsa ibikorwa byabo bikagera no hanze y’u Rwanda bihereye muri Diaspora y’u Rwanda mu bihugu binyuranye.

Uretse ibyo kandi bagiraga umwanya wo guhura n’abaterankunga banyuranye ba Miss Rwanda bakagirana ibiganiro byihariye, banaganiriye na bamwe mu bahagarariye u Rwanda muri biriya bihugu barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Bwana Karabaranga Jean Pierre n’uwo mu Bubiligi, Bwana Rugira Amandin.

Bakigera i Kigali bavuze ko mu biganiro bagiranye byibanze ku kurebera hamwe ibikorwa byateza imbere u Rwanda nk’abana barwo by’umwihariko urubyiruko cyane ko ari rwo mbaraga z’Igihugu.

Bitewe n’igihe cyababanye gito, Liliane na Elsa ntibabashije gusura igihugu cya Luxembourg nk’uko byari biteganyijwe gusa ngo aho bagiye barahishimiye ndetse bakirwa neza.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top