Imyidagaduro

Miss Iradukunda Elsa, Liliane na Meghan bagiranye ibiganiro byihariye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi

Miss Iradukunda Elsa, Liliane na Meghan bagiranye ibiganiro byihariye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi

Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa, uwa 2018 Iradukunda Liliane n’uwa 2019 Nimwiza Meghan bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin bagirana ibiganiro byihariye.

Aba ba Nyampinga uko ari batatu bagiye mu Burayi mu ntangiriro z’uku kwezi bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Budage mu mujyi wa Bonn bakomerezaho batembera mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kunguka ubumenyi mu bintu bitandukanye mu bihugu by’i Burayi.

Ku itariki ya 13 Ukwakira 2019 bari bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga na we bagiranye ibiganiro.

Muri gahunda bari bafite ubwo berekezaga ku mugabane w’u Burayi zirimo gusura ibihugu bitandukanye nk’u Budage, u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi na Luxembourg mu rwego rwo kwiga imico y’ibindi bihugu ndetse no kureba ubuzima bw’ahandi.

Muri ibyo bihugu, bagira umwanya wo guhura n’abafatanyabikorwa ba Miss Rwanda bakorera ku mugabane w’u Burayi.

Biteganyijwe ko aba bakobwa bazagaruka i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2019 nk’uko gahunda yabo ibigaragaza.

Mu bihugu bamaze gutembera birimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi n’u Budage ahabereye Rwanda Day. Biteganyijwe ko urugendo rwabo bazarusoreza i Luxembourg.

Baganiriye na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top