Umuririmbyi kazi Mel B umwe mu bagize itsinda rya Spice Girls yemeje ko yigeze gusambana n’umwe mu bagore bahoze baririmbana witwa Geri Halliwell.
Uyu mugore ubusanzwe witwa Melanie Brown yabwiye umunyamakuru Piers Morgan mu kiganiro Life Stories ko yasambanye n’umwe mu bagore bagenzi be baririmbanaga Geri Halliwell mu ijoro rimwe bugacya biseka kubera amabi bakoze.
Geri ubu afite umugabo witwa Christian Horner, uyoboye ikipe ya Redbull mu isiganwa ry’imodoka rya Formula One, ubu bafitanye abana babiri.
Mel B yakomeje atera urwenya avuga ko umugabo wa Geri ashobora “kumwica” namenya amakuru y’uko umugore yigeze kuryamana n’abo bahuje igitsina, arangije arenzaho ko ubwo baryamanaga yishimiye uburyo afite amabere meza.
Uwo munyamakuru Morgan yabajije Mel B niba ibihuha by’uko ubucuti bwabo bwari burenze ubusanzwe hagati y’abakobwa ati “mwigeze muryamana?” nawe ati “yego twarararanye ariko bitari ibyo gusa!” Morgan arakomeza ari “wararanye na Geri gutyo gusa ntimwasambanye?”
Uyu mugore yasetse aravuga ati” Araza kubinyangira kuko asigaye ari umukire utuye mu nzu ihenze n’umugabo we ariko ntibyari ibintu byiza, byarabaye nyuma tubiteraho urwenya turiseka birarangira. Twari inshuti!”
Uku kuri kwaje gufatwa nk’igisasu kuri iri tsinda ry’abakobwa bamenyekanye mu ndirimbo nka Wanna be na Mama, ryari riri gushaka gusubirana ngo rikore ibitaramo ahantu hatandukanye.
Ikinyamakuru the Sun kivuga ko abandi bagore bagize iri tsinda bazi ko Mel B atazi kubika ibanga. Mugenzi we Mel C wari mu bumva ikiganiro yaguye mu kantu yumvise iryo banga ryari rimaze imyaka ribitswe rigiye ku karubanda.
Bivugwa ko kubera ibitaramo bitegura kugira bizakorwa mu mezi abiri, kandi bakaba badashaka ko hari ikiribangamira, Mel B yahise ahamara mugenzi we Geri amusaba imbabazi kuko kuva yashyingiranwa n’umugabo we yashatse uburyo yasenya isura yari afite mu bwana bwe y’umukobwa w’inkundarubyino.
Itsinda rya Spice Girls ryakanyujijeho mu myaka ya 1990 na 2000, rigizwe n’abagore batanu barimo Melanie Brown, Melanie Chisholm, Emma Bunton, Geri Halliwell na Victoria Beckham umugore wa David Beckham wamamaye muri ruhago.

Ibitekerezo