Imyidagaduro

Meddy yashimiye umugore we

Meddy yashimiye umugore we

Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy mu muziki nyarwanda, yashimiye umugore we kuba yarabashije guturisha umutwe uhora ujagaraye ndetse yongera gushimangira ko amukunda.

Ni mu butumwa uyu muhanzi uheruka gusohora indirimbo ’My Vow’ yakoreye uyu mugore we Mimi Mehfira, yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram amushimira cyane.

Yagize ati "mumfashe gushimira uyu mugore w’agatangaza wabashije kwihanganira umutwe wanjye ujagaraye. Ndagukunda Mehfira."

Uyu mugore na we akaba yaje ahita ajya ahatangirwa ubutumwa amusubiza ko amukunda.

Meddy aheruka gusohora indirimbo ’My Vow’, mu kinyarwanda bishatse kuvuga ’Indahiro Yanjye’, yakoreye umugore we cyane ko no mu mashusho yayo hagaragaramo amashusho y’ubukwe bwabo, aba amusezeranya kuzamukunda ubuziraherezo ko ari yo Ndahiro ye.

Tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo Meddy yafashe umwanzuro wo gukora ubukwe na Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia, ni nyuma y’uko tariki ya 1 Mutarama 2019 yeretse abanyarwanda iyi nkumi yamutwaye umutima.

Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba. Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.

Hari kandi The Ben na King James baririmbiye abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda, hari kandi na Miss Grace Bahati n’abandi.

Meddy yashimiye umugore we Mimi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top