Imyidagaduro

Meddy yafunguwe asabwa kwishyura ibihumbi 150

Meddy yafunguwe asabwa kwishyura ibihumbi 150

Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy], wari umaze iminsi 5 afungiwe gutwara imodoka yasinze, yafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Tariki ya 21 Ukwakira 2019 nibwo Meddy yafashwe na polisi y’igihugu atwaye imodoka yasinze, yari yarengeje igipimo cya 0.08 umuntu aba atemerewe kurenza ngo atware imodoka.

Uretse gufungwa iyi minsi 5, Meddy azishyura ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko amategeko abiteganya ku muntu wese watwaye imodoka yasinze.

Meddy ubusanze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera umuziki we, akaba aheruka gutaramira abanyarwanda mu ntangiriro za Nzeri 2019 mu gitaramo cyo Kwita Izina yahuriyemo na Ne-Yo.

Meddy yafunguwe

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Vicento
    Ku wa 27-10-2019

    Ni ukugura akuma gapima akajya ankwa yipima ngo ataza kurenza@0.08/alcohol. Ese umuntu bamubeshyeye yabibwirwa Niki? Jye numva iki gipima usangiye nuwunkwa alcohol wowe utayinkwa wakigezaho kubera umwuka wayo, kimwe nuwararanye nuwayinkweye🤣🤣🤣🤣🤣. Nfite imungenge ko abantu bagiye kujya bakoresha imiti igabanya alcohol mumubiri bikazateza izindi ngaruka kubuzima bwabantu mostly urubyiruko!!!!!!

  • Benon
    Ku wa 25-10-2019

    Ikizwi n’uko ifungwa rukorerwa abatwara barengeje igipimo cyavuzwe binyuranye n’amategeko kuko police ntabwo ari urukiko rukatira umuntu igifungo. Amande yo police yayaca n’ubwo nayo uko umubare ugera kuri 150k bikemangwa. Naho ibyo gusinda byo ntabwo aribyo kuko ntabwo abantu basindira kugipomo kimwe.Biriya n’amakabyankuru.

  • Kamali
    Ku wa 25-10-2019

    MFITE IKIBAZO HANO NTEWE N’IYI NKURU MAZE GUSOMA KANDI NDIFUZA KO USHINZWE IKI KINYAMAKURU (ISIMBI.RW) CYANSUBIZA:

    KUBA POLISI YARAFASHE, IKANAFUNGA MEDDY ATWAYE IMODOKA YARENGEJE IGIPIMO CYA ALCOHOL CYEMEWE N’ITEGEKO BIVUZE KO YARI YASINZE NKUKO MWABITWANDIKIYE MU KINYAMAKURU CYANYU?

    IYI NKURU NTIYABA IRIMO GUHARABIKA NO GUSEBANYA?

    MURAKOZE!

IZASOMWE CYANE

To Top