Siporo

Meddie Kagere yatandukanye na Singida

Meddie Kagere yatandukanye na Singida

Rutahizamu w’Umunyarwanda wakiniraga Singida Fountain Gate, Kagere Meddie yamaze gutandukana n’iyi kipe aho yamutije muri Namungo FC.

Uyu rutahizamu wari ku mwaka we wa kabiri muri iyi kipe ibarizwa mu Ntara ya Singida, yayigezemo avuye muri Simba SC na yo yo muri Tanzania.

Singida Fountain Gate ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yifurije amahirwe uyu rutahizamu, aho bamutije kugeza iyi shampiyona y’umwaka wa 2023-24 irangiye.

Meddie Kagere akaba muri uyu mwaka we wa kabiri muri Singida ataragize amahirwe yo kubona umwanya uhagije wo gukina.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu ari we wisabiye gutizwa kugira ngo abone umwanya wo gukina cyane ko yifuza kongera kugaruka mu ikipe y’igihugu.

Meddie Kagere yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, Police FC, Gor Mahia yo muri Kenya na Simba SC yo muri Tanzania.

Meddie Kagere yerekeje muri Namungo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top