Meddie Kagere yasinye amasezerano nk’umusesenguzi mu kinyamakuru gikomeye
Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere yamaze gusinya amasezerano nk’umusesenguzi w’imikino n’ikinyamakuru gikomeye cy’imikino muri Tanzania cya Mwanaspoti.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iki kinyamakuru cyatangaje ko cyamaze gusinyisha Kagere Meddie nk’umwe mu bazajya basesengura ibijyanye n’imikino anasangiza abandi urugendo yanyuzemo, akaba azatangira akazi ku wa Gatanu.
"Guhera kuri uyu wa Gatanu, rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere azajya yifatanya n’ikipe y’abanyamakuru (columnists) ba Mwanaspoti agusesengurira ibintu bitandukanye muri ruhago, anagusangiza byinshi ku buzima bwe." Mwanaspoti
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Kagere Meddie yavuze ko yishimiye iyi mirimo, akaba yasinye umwaka umwe ushobora kongerwa.
Yagize ati " twasinyanye umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe naba nk’iri muri Simba SC cyangwa hano muri Tanzania."
Mwanaspoti ni ikinyamakuru gikomeye cyandika imikino mu gihugu cya Tanzania, kikaba cyamaze gusinyisha rutahizamu w’umunyarwanda, Meddie Kagere nk’umusesenguzi wa cyo, akaba arimo akina umwaka we wa kabiri muri iyi kipe yagezemo muri 2018 avuye muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia.

Ibitekerezo