Mazimpaka Andre yahishuye uko Minisitiri Gashumba yamuhaye amadorali, perezida Muvunyi ngo yibuke gahunda bafitanye
Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Mazimpaka Andre yibukije uwahoze ari perezioda w’iyi kipe, Paul Muvunyi kwibuka isezerano bagiranye umwaka ushize w’imikino wa 2018-2019 ryanatumye begukana igikombe cya shampiyona.
Andre Mazimpaka ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona, gusa akaba yabwiye ISIMBI ko yari afite icyamuteraga ingabo mu bitugu, akaba ari isezerano yagiranye na Paul Muvunyi wari perezida w’iyi kipe.
Avuga ko we na Muvunyi bicaranye bakemeranya ko buri mukino wose azajya asoza atinjijwe igitego azajya amwishyura amadorali y’Amaerika 100, akaba ari cyo cyamufashije kwitwara neza.
Yagize ati“perezida Muvunyi yari umuntu wumvikana, twaricaranye ku meza ambwira ko ashaka igikombe nanjye mubwira igisabwa, ndamubwira nti nshyiriraho intego anyemerera amadaroli 100 ku mukino ntinjijwe igitego.”
Akomeza avuga ko kubera akazi kenshi yahoranaga n’abakinnyi ntibamubone byatumye atabasha gusoza isezerano bagiranye ariko akaba yizeye ko umunsi azahuguka azabikora.
Yagize ati“Muvunyi ni umuntu utarapfaga kuboneka pe, uretse nanjye n’abandi bakinnyi ntibapfaga kumubona kubera akazi kenshi yabaga afite, ntibyakunze ko asohoza ubutumwa ariko ndabizi aracyabyibuka kandi azabikora.”
Andre kandi avuga ko muri ibi bihe yatunguwe n’ukuntu nyuma y’umukino batsinzemo Police FC yahuye na Diane Gashumba wari minisitiri w’Ubuzima akamuha amadorali 100.
“Nyuma y’umukino wa Police FC twarahuye ambwira ko perezida yamubwiye gahunda dufitanye, ampa amadorili 100 byarantunguye cyane.” Andre Mazimpaka
Mu mukino 19 ya shampiyona yakinnye umwaka w’imikino wa 2018-2019, Mazimapaka Andre yabashije gusoza imikino 14 atinjijwe igitego, bivuze ko perezida Paul Muvunyi yagombaga kumuha amadorali 1400($1400).
Andre Mazimpaka ari ku mwaka we wa nyuma muri Rayon Sports, kuva yagera muri iyi kipe akaba amaze kuyikinira imikino 23 aho yanjijwe ibitego 7 gusa.

Ibitekerezo