Manzi Thierry umaze amezi menshi nta kipe, Djihad udaheruka mu kibuga mu bakinnyi bahamagawe mu Mavubi arimo isura imwe nshya
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yamaze guhamagara abakinnyi 25 azifashisha mu mikino ya gicuti na Sudani mu cyumweru gitaha.
Iyi mikino ibiri ya gicuti ikaba izabera yose mu Rwanda kuri Stade Regional i Nyamirambo tariki ya 17 na 19 Nzeri 2022.
Muri aba bakinnyi bakinnyi bahamagawe hakaba habaye gutungurana aho nk’umukinnyi Manzi Thierry umaze amezi arenga 3 nta kipe ndetse na Djihad Bizimana utarakinira ikipe ye KMSK Deinze muri uyu mwaka w’imikino aho akorera imyitozo mu bana bahamagawe.
Ni ikipe yagaragayemo umukinnyi umwe mushya, uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru, umunyezamu wa Gasogi United, Cuzuzo Aime Gael.
Yongeye guhamagara kandi Gerard Bi Goua Gohou wa Aktobe FC yo mu Kazakhstan ukomoka muri Coté d’Ivoire, umaze iminsi yaremeye gukinira u Rwanda.
Yahamagaye kandi Ishimwe Gilbert wa Orebro muri Sweden, Hakim Sahabo wa Lille mu Bufaransa, Glen Habimana ukinira Victoria Rosports muri Luxembourg bose bari mu ikipe y’igihugu iheruka gukina umukino wa gicuti na Guinea muri Maroc.
Biteganyijwe ko abakinnyi bakina imbere mu gihugu bagomba gutangira umwiherero tariki ya 14 Ugushyingo 2022 aho uzabera Saint Famille.

Ibitekerezo
Ntakirutimana eric
Ku wa 12-11-2022Bavandimwe uyu mutoza w a ekipe yacu yigihugu ndabona atubeshya pe kuko ntakintu nakimwe ara twereka nkabanya Rwanda ngo tuboneko harikizere Ari gutanga gusa twareba kuba shinzwe gutoranya umutoza wa ekipe yigihugu akaba aribo bibazwa kuko umutoza muzima bari babonye ni Philipe Constantine niwe war
Ushoboye barangije baramurekura igihugu cyacu ntabwo cyabuze amafaranga
Ntakirutimana eric
Ku wa 12-11-2022Bavandimwe uyu mutoza w a ekipe yacu yigihugu ndabona atubeshya pe kuko ntakintu nakimwe ara twereka nkabanya Rwanda ngo tuboneko harikizere Ari gutanga gusa twareba kuba shinzwe gutoranya umutoza wa ekipe yigihugu akaba aribo bibazwa kuko umutoza muzima bari babonye ni Philipe Constantine niwe war
Ushoboye barangije baramurekura igihugu cyacu ntabwo cyabuze amafaranga
Gashirabake Valens
Ku wa 12-11-2022Sha uyu mutoza sinzi gusa reka yirire imisoro yabaturage ngo aririrwa azenguruka zaburayi ngo arashaka abakinnyi erega hari abo basangira Ayo mafaranga bamukingira ikibaba rwose gusa ngewe nabonye uyumutoza ko Ari umuswa kurusha abamubanjirije koko buriya nka Manzi,Djihadi na Arsene koko baje kwenda iki murayamavubi gusa reka dutegereze turebe
Byukusenge Jean Baptiste
Ku wa 11-11-2022Uyumutoza nawe arikuducanga kuki adutangariza abakinnyi bakomeye bashya bikarangira azanye abasanzwe nubundi abenshi batanaheruka mukibuga ingendo yakoze ngagiye kureba abakinnyi bakomeye ntabo abona agiye kuturira igihe ntamitegurire mubonamo ngurikije namwe mubo ahamagara