Imyidagaduro

Mani Martin yasohoye amashusho ya ‘Ndaraye’ y’ikinimba

Mani Martin yasohoye amashusho ya ‘Ndaraye’ y’ikinimba

Umunyempano mu muziki, Mani Martin yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ndaraye’ amazeho igihe ndetse ikaba ibyinitse mu mudiho w’ikinimba.

"Ndaraye" indirimbo ya Mani Martin iri mu zigize album yise "Afro" ni umwe mu mishinga amaze igihe kinini ategura kuko yatangiye kuyishakira abazayibyinamo mu 2017.

Mani Martin mbere y’uko asohora iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho yabanje gutegura irushanwa ryo kuyibyina mu buryo bwo kumenyekanisha imbyino z’Abanyarwanda yifashishije abakunda umuziki we.

Mu mashusho Mani Martin yagiye asohora y’abantu bakunda umuziki we bayibyinnye, abenshi usanga bifashisha imbyino zisanzwe zizwi mu mahanga bakavangamo gakondo ya Kinyarwanda.

Umuntu uzahiga abandi kubyina ’Ndaraye’ azegukana ibihembo birimo amafaranga agera ku bihumbi 50 Frw no kuzakorana na we indirimbo na Mani Martin.

Yagize ati "Natekereje gukora iki gikorwa cya ’Dance & Sing Challenge’ kuri iyi ndirimbo ’Ndaraye’ kuko niyumvisemo ko bikenewe ku ndirimbo nka yo y’umudiho wa Kinyarwanda, mbona izindi njyana nyinshi bikorwa ariko nari ntarabonaho injyana yo mu Rwanda abantu bayisubiramo mu buryo butandukanye."

REBA INDIRIMBO ’NDARAYE’ HANO:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top