Siporo

Mangwende ntakozwa ibyo kugaruka muri APR FC

Mangwende ntakozwa ibyo kugaruka muri APR FC

Myugariro w’Umunyarwanda ukinira FAR Rabat muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel ibyo kuba yagaruka muri APR FC ntabikozwa nubwo iyi kipe yamwegereye.

Mangwende yageze muri FAR Rabat muri 2021 avuye muri APR FC, akaba yari yasinye amasezerano y’imyaka 3 arangirana na tariki ya 30 Kamena 2024.

Gusa amakuru ISIMBI yamenye yavuye mu bantu begereye uyu mukinnyi ni uko agifite undi mwaka w’amasezerano w’iyi kipe.

APR FC ikaba yari yegereye Mangwende imusaba ko yayigarukamo muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira wa 2024-25.

Ni mu gihe bivugwa ko nyuma y’uyu mwaka FAR Rabat isohobora kumurekura, gusa uyu mukinnyi akaba atiteguye kuba yagaruka gukina mu Rwanda.

Bivugwa ko ni yo yatandukana na FAR Rabat we atiteguye kugaruka mu Rwanda ahubwo hari andi makipe akomeye muri Afurika yakwerekezamo.

APR FC yanze kongerera amasezerano Ishimwe Christian, nyuma yo kubona ko Mangwende atazaza bahisemo kuzamura Ishimwe Jean Rene wakiniraga Marines ngo aze kuba umusimbura Niyomugabo Claude.

Mangwende ntakozwa ibyo kugaruka gukina mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top