Imyidagaduro

M’bilia Bel yatumiwe i Kigali

M’bilia Bel yatumiwe i Kigali

Umunyabigwi mu muziki, M’bilia Bel yatumiwe mu Rwanda mu gitaramo cy’uburyohe azakorera muri Kigali Serena Hotel.

Uyu mugore ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatumiwe na RG Consult isanzwe itegura ibitaramo bya Jazz mu Rwanda. Azaririmba ku itariki ya 7 Ukuboza 2018.

Abateguye iki gitaramo, bavuze ko “Nta bundi buryo bwiza bwo gusoza umwaka atari ugutaramana n’umwamikazi wa Rumba na Kizomba, M’bilia Bel aririmba mu buryo bwa live muri Kigali Jazz Junction.”

Uyu muhanzi w’imyaka 59 azacurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band. Mu bahanzi bo mu Rwanda, hatumiwe Mike Kayihura usanzwe afite ubuhanga bwo kuririmba anicurangira cyane cyane piano.

Uyu ni M'bilia Bel na Yvonne Chaka Chaka, umuhanzi wo mu kigero cye. Aha bakataga umuziki mu birori byo gufungura Iserukiramuco rya FESPAM mu 2013

Iki gitaramo kizaba ari umwihariko ku bakunda umuziki wa live wumvikanamo cyane guitar n’amajwi y’umwimerere. Abakunze indirimbo za M’bilia Bel nka ‘Nakei Naïrobi’ , ‘Boya Ye’ n’izindi zakanyujijeho, bagiye kongera gucugusa umubyimba.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top