Rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Heritier Luvumbu yageze i Kigali aho agarutse muri iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.
Luvumbu yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukuboza 2022, ahagana saa 18h34’.
Akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports.
Luvumbu ageze mu Rwanda nyuma y’inkuru ISIMBI yabagejejeho mu minsi ishize ko we na Youssef Rharb bari mu nzira zigaruka muri iyi kipe.
Luvumbu w’imyaka 29 aheruka muri Rayon Sports muri Gicurasi 2021 muri shampiyona yakinwe mu matsinda, akaba ari nabwo yigaruriye imitima y’abakunzi b’iyi kipe akaba nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.
Luvumbu yageze i Kigali

Ibitekerezo