Siporo

Kwizera Pierrot akomeje gutenguha AS Kigali

Kwizera Pierrot akomeje gutenguha AS Kigali

Umukinnyi mpuzamahanga w’umurundi wasinyiye ikipe ya AS Kigali, Kwizera Pierrot akomeje gutenguha iyi bitewe n’uko umusaruro bari bamwitezeho atarimo kuwutanga kubera imvune yazanye itaratuma akinira iyi kipe umukino n’umwe.

Muri Nzeri 2019, nibwo uyu mukinnyi wakinaga muri Oman yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira AS Kigali.

Kuva yasinya aya masezerano, ntabwo Kwizera Pierrot arabasha gukinira iyi kipe umukino n’umwe bitewe n’imvune yazanye muri iyi kipe yagiriye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Uyu musore wababaye inyama zo mu itako, yari yakize ndetse n’umutoza Eric Nshimiyimana azi ko azamwifashisha ku mikino 2 iheruka, uwo batsinzwemo na Gicumbi ndetse n’uwo baheruka kunganyamo na Gasogi United.

Eric Nshimiyimana avuga ko uyu musore yaje kumutenguha mu myitozo ya nyuma ubwo yagragezaga gutera ishoti agahita agira ikibazo na none mu itako kubera ko umubiri we umaze igihe udakina.

Yagize ati“Pierrot yari yatangiye imyitozo mu cyumweru gishize mbona yakize nanjye nishimye, twari twumvikanye ko umukino ushize (uwa Gicumbi FC) ngomba kumuha iminota 30, ariko turi mu myitozo agiye gushota arongera agira akabazo kubera ko umubiri we wari umaze igihe udakora, turimo turamukurikirana ngo turebe.”

Kwizera Pierrot ni umwe mu bakinnyi bandikiye amateka mu Rwanda ubwo yakinaga mu ikipe ya Rayon Sports, AS Kigali ikaba yiteze ko umunsi yakize azabafasha mu kibuga hagati ndetse bakaba banabona intsinzi babuze.

Kwizera Pierrot kuva yasinya ntarakinira AS kigali

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top