Siporo

Cristiano Ronaldo yakoze ubukwe

Cristiano Ronaldo yakoze ubukwe
  •  

Rutahizamu akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo yakoze ubukwe na Georgina Rodriguez, umukunzi we w’igihe kirekire.

Uyu washyizeho uduhigo twinshi akanakuraho utundi, akaba afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Cristiano Ronaldo yashizeho ifoto y’ibiganza byabo byambaye impeta maze biherekezwa n’inyuguti ebyiri C ❤️ G (Cristiano na Georgina).

Ubu bukwe bukaba bwabereye mu mujyi wa Cascais muri Portugal aho bwitabiriwe n’imiryango yabo gusa n’abana ba Cristiano.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko nta muntu utari uwo mu muryango wigeze uhakandagira.

Ubu bukwe bubaye nyuma y’uko muri Kanama 2025 ari bwo Cristiano Ronaldo yari yambitse impeta ya fiançailles Georgina amusaba ko yazamubera umugore undi akemera.

Benshi bagize ngo bagiye guhita bakora ubukwe ariko nyuma y’aho Cristiano yavuze ko ategereje "igihe cya nyacyo" ngo akore ubukwe.

Ubundi inkuru ya Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez ukomoka muri Argentine itangira muri 2016 ubwo uyu mukobwa yakoraga mu iduka rya Gucci.

Georgina aheruka kuvuga "numvise ibinyugunyugu mu nda" ubwo yabonaga Cristiano yinjiye mu iduka ari kumwe na musaza we n’inshuti zabo.

Bidatinze muri 2017 yahise Cristiano Ronaldo yahise avuga ko bari mu rukundo. Baje kubana nk’umugabo n’umugore.

Uyu muryango muri 2022 wahuye n’ibibazo aho babyaye impanga ariko umuhungu agapfa avuka mu gihe mushiki we Bella Esmeralda yabayeho.

Inshuro nyinshi Cristiano yagiye yumvikana avuga ko Georgina ari we rukundo rw’ubuzima bwe, mama w’abana be. Uretse Bella w’imyaka 4 kandi banafitanye undi mwana w’umukobwa Alana wavutse muri 2017.

Cristiano Ronaldo akaba afite abandi bana batatu Cristiano Jr, impanga Eva na Matteo, bose Georgina abafata nk’abana be.

Intoki za Cristiano na Georgina zambaye impeta
Cristiano yakoze ubukwe na Georgina Rodriguez
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top