Muhire Kevin yerekanye itandukaniro rya Rayon APR FC ku isoko ry’abakinnyi, iyaguze neza
Kapiteni wa Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, Muhire Kevin yavuze ko APR FC ku mazina ari yo yitwaye neza ku isoko ry’abakinnyi ariko kugeza ubu Rayon Sports ari yo yaguze neza kuko batanze umusaruro begukana CECAFA Kagame Cup.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI cyagarukakaga k’uko aya makipe yitwaye ku isoko ry’igura mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026-27.
Kuba APR FC itarabashije kurenga amatsinda ndetse ikanatsindwa ibitego byinshi na Gor Mahia, Kevin abona atari uko ari ikipe ifite abakinnyi babi ahubwo ari uko batamenyeranye, gusa ikaba isabwa gukosora amakosa yakoze mu maguru mashya.
Ati “APR FC yaguze abakinnyi beza ariko navuga ko habayemo kutamenyerana, gutangira batinze, kutumva ibyo umutoza akeneye. Buriya umuntu akurira mu marushanwa akigira no ku makosa yakoze, ibyo bakoze bitari byiza barabimenye igisigaye ni uko bakosora ibyo bagomba gukosora, bakabikosora vuba bidatinze kuko bafite Champions League iri imbere yabo, bafite shampiyona iri imbere yabo.”
Agaruka ku bakinnyi Rayon Sports yaguze, yavuze ko ari abakinnyi benshi batemeraga, batahaga amahirwe ariko na none umutoza Haringingo Francis wabaguze we yari azi icyo ababonamo n’icyo abifuzamo.
Ati “Ni abakinnyi bavuzweho ibintu byinshi, abantu batemeraga ariko nibyo nahoze mvuga, akaboko k’umuntoza karimo. Yaguze abakinnyi abona bazamufasha ariko abari hanze baravuga ngo yaguze abakinnyi batakinaga we yari azi icyo ashaka n’icyo ashaka kugeraho, noneho afite umuyobozi ushinzwe tekinike waciye mu makipe akomeye, baguze abakinnyi beza bijyanye n’ubushobozi bwabo kandi bazafasha ikipe.”
“Uko wasinyisha umukinnyi mwiza ariko udafite umutoza cyangwa utumva icyo umutoza ashaka, umukinnyi mwiza ni uwumva ibyo umutoza amubwira akemenya icyo amukeneyemo.”
Mu mboni za Muhire Kevin, akaba abona Rayon Sports ari yo yitwaye neza kuri iri soko kuko ari yo yabonye umusaruro, gusa ngo hari n’igihe byahinduka.
Ati “Navuga ko Rayon Sports ari yo yasinyishije neza kuko ni yo yabonye umusaruro, gusa ugendeye ku mazina n’amakipe bagiye bavamo navuga ko amazina akomeye ari aya APR FC ariko nk’uko nabikubwiye izina ntabwo ari ryo rigikora itandukaniro mu kibuga ahubwo ni umutoza.”
“Kugeza aka kanya navuga ko Rayon Sports ifite abakinnyi bakomeye kuko nibo batanze umusaruro wenda mu gihe kiri imbere byahinduka ariko ubu niyo ifite abakinnyi beza.”
Muhire Kevin kandi abona aya makipe yombi azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, afite amahirwe yo kuba yagera mu matsinda kuko umupira waramenyekanye, arasabwa kwitegura neza kandi ntatsindwe mbere yo gukina.
APR FC muri CAF Champions League izahura na Les Aigles du Congo mu ijonjora ry’ibanze ni mu gihe Rayon Sports yo izahura na Pantheres Sportive yo muri Cameroun.

Ibitekerezo