Siporo

Uko ibiciro by’igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro bihagaze

Uko ibiciro  by’igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro bihagaze

Amatike y’igitaramo cy’abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro kizabera muri Australia, yamaze kujya ku isoko.

Iki gitaramo cyateguwe na African Gospel Echoes kizabera mu Mujyi itatu yo muri Australia, tariki ya 12 Nzeri 2026 mu mujyi wa Brisbane, tariki ya 19 Nzeri 2026 mu mujyi wa Melbourne na tariki ya 26 Nzeri 2026 mu mujyi wa Sydney.

Kugeza ubu kugura itike mbere y’igitaramo ni amadolari 75 ahasanzwe mu gihe mu myanya y’icyuhahiro (VIP) ari amadolari 100.

Ku munsi w’igitaramo itike y’ahasanzwe izaba ari amadolari 75 mu gihe abana bari munsi y’imyaka 12 ari amadolari 35.

Umuhanzi ukomeye w’umurundi wamamaye mu ndirimbo nka "Yambaye Icyubahiro", "Mbwira Ibyo Ushaka", "Ibuka", "Gusimba Umwonga", "Si Umuhemu", "Ijwi Rinyongorera", "Sinzakwitesha", "Wemere Ngushime" n’izindi nyinshi, David Nduwimana na we akaba azifatanya n’aba bahanzi muri ibi bitaramo.

Amatike y'igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro ni uku ahagaze
Nduwimana David na we azaba ahari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top