Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wari umaze hafi umwaka nta kipe afite, Kwizera Olivier asinye amasezerano y’amezi 6 mu ikipe ya Gasogi United.
Muri Gashyantare 2019 nibwo Kwizera Olivier yatandukanye n’ikipe ya Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, ni mu gihe yaburaga amezi atandatu ngo asoze amasezerano ye muri iyi kipe.
Kuva icyo gihe uyu munyezamu yagiye agira ikibazo cyo kuba yabona indi kipe yasinyira, nyuma byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Bloemfontein Celtic nayo muri Afurika y’Epfo gusa ntibyabaye.
Mu Kwakira 2019, uyu musore aba yarasinyiye Police FC ariko aza kugorwa n’uko ITC imwinjiza mu Rwanda ibuze kuko nta rupapuro rwerekana ko yatandukanye n’amakipe yo muri Afurika y’Epfo yari afite.
Nyuma y’ibyo bintu byose yagiye anyuramo, uyu munsi Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Gasogi United amasezerano y’amezi 6, bivuze ko aje gufasha iyi kipe mu mikino ya shampiyona yo kwishyura.

Ibitekerezo
Félix
Ku wa 27-12-2019Gasogi ndabona irimo kwiyubaka cyane
Félix
Ku wa 27-12-2019Gasogi ndabona irimo kwiyubaka cyane