Ku isabukuru ye, Sheebah yavuze amagambo akomeye ashimira nyina wabareze mu buzima bugoye
Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019, umuhanzi w’umugandekazi Sheebah Karungi wizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko yashimiye nyina wabareze mu buzima bwa gikene.
Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sheebah yavuze uburyo we n’abavandimwe be bakuze nyina atabasha kubitaho bikwiriye kubera ubuzima bwari bugoye.
Yagize ati “Mbyiruka, mama ntiyari afite amafaranga ahagije yo kutugurira twese imyenda, iyo yadodeshaga umwenda mushya, ibitambaro byasigaraga babinkoreragamo agakanzu gato nkabikunda. Ibi ni byo nibuka nambaraga nyuma yo kuva ku ishuri.”
Yakomeje avuga ko iyo yibukaga ibi byose ari kumwe na mama we akunda cyane mu rugo byatumaga azana amarangamutima arenze nubwo atabigaragazaga inyuma kuko bombi bakunda kwiyumanganya.
Yavuze ko bishoboka ko mama we yaririraga mu buriri nk’uko na we yabigenzaga.
Bitewe n’ifoto yashyize kuri Instagrama ari kumwe na mama we, Sheebah yavuze ko mama we atabyishimiye kuko adakunda abamufotora gusa ashimangira ko yagombaga kubikora nk’urwibutso rw’ubuzima banyuzemo.
Ati “Buri gihe nashakaga kubikora kenshi ariko ndatekereza ko iki ari cyo gihe nyacyo. Ndagushimiye cyane mama kuba warambyaye, uri intwari yanjye mama, nubaha kuba uri umubyeyi umeze utyo. Ndi umunyamahirwe kuba nararezwe n’umubyeyi w’umunyembaraga nkawe. Amateka yawe yatumye nkunda kuba ndi umuntu w’igitsina gore. Iyi ni intangiriro, ngusezeranije ko uzanyishimira. Umunsi umwe abanditsi bazatwandikaho. Imana iguhe umugisha n’ubuzima burambye, ubukire n’ibyishimo.”
Sheebah wujuje imyaka 30 y’amavuko yamenyekanye kandi akundwa mu ndirimbo nyinshi zirimo ‘Onkutudde’, ‘Wankona’, ‘Binkolera’ yafatanyije na The Ben, ‘Embeera Zo’ yakoranye na Bruce Melodie n’izindi nyinshi zitandukanye.

Ibitekerezo