Imyidagaduro

Knowless na Dj Bissoso barasusurutsa abitabiriye inama y’ubukungu ibera mu Misiri

Knowless na Dj Bissoso barasusurutsa abitabiriye inama y’ubukungu ibera mu Misiri

Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless na Dj Bissoso batumiwe mu gitaramo cyo gususurutsa abayobozi batandukanye bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku bukungu (African Economic Conference).

Iyi nama isanzwe itegurwa na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank) iratangira uyu munsi tariki ya 2 Ukuboza izarangire tariki ya 4 Ukuboza 2019, insanganyamatsiko yayo ivuga ngo: “Akazi, kwihangira imirimo no kwiyubakamo ubushobozi ku rubyiruko rwa Afurika.”

Knowless na Dj Bisoso bageze mu Misiri ejo hashize ku Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2019 bahita basura aho bazataramira banatemberezwa aho urubyiniro rwubatse.

Nyuma yo gutangiza yi nama ibera mu nyubako ya Sharm el-Sheikh mu Misiri, ku mugoroba w’uyu munsi ni bwo Knowless ataramira abitabiriye iyi nama na ho Bissoso acurange nk’umwe mu bacuranzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ubusanzwe iyi nama yitabirwa n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bo muri Afurika, abacuruzi, urubyiruko rufite ibyo rwagezeho mu iterambere ndetse n’abandi bo mu ngeri zitandukanye bakigira hamwe iterambere ry’Afurika hibandwa ku rubyiruko.

Butera Knowless ari kubarizwa mu Misiri
DJ Bissoso ari mu nyubako bacumbikiwemo mu Misiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top