Kiyovu Sports yatinye akayabo izishyura y’agatsi ihimba umwanya ishaka aho ihengeka umutoza André Landeut
Nyuma yo kubona ko izishyura akayabo umutoza André Landeut niramuka umwirukanye, Kiyovu Sports yahisemo kumuhindurira inshingano ahabwa umwanya umeze nk’umuhimbano aho kugira ngo azarye amafaranga y’ubusa cyane ko bishobora kurangira yijyanye.
Mu mpera za Nyakanga 2022 ni bwo Kiyovu Sports yerekanye Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ufite inkomoko mu Bubiligi, Alain-André Landeut nk’umutoza mukuru wa yo mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere, amakuru akavuga ko ahembwa ibihumbi 6 by’amadorali.
Nyuma y’umusaruro nkene ubuyobozi bwa Kiyovu bwahisemo kumukura mu nshingano yari amazeho amezi 4 nk’umutoza mukuru, butangaza yagizwe Manager Sportif, umwanya utari usanzwe muri iyi kipe ndetse utanamenyerewe muri siporo.
Mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga bagize bati "Tunejejwe no kumenyesha abakunzi ba Kiyovu Sports ko turi kwitegura kwakira umutoza mushya, mu gihe Alain-André Landeut yasubiye mu nshingano ze ari zo kuba Manager Sportif wa Kiyovu Sports. Abatoza bari bungirije ni bo bari bube bafite ikipe mu gihe turi mu biganiro n’umutoza mushya."
Iyo wifashishije inkoranyamagambo bakubwira ko “Manager Sporif” Umuyobozi wa siporo ushinzwe ibikorwa by’ingenzi n’ibikorwa by’ikipe mu gihe agenzura abakozi, akaba ari nshingano Landeut yahawe.
Amakuru aturuka mu ikipe ya Kiyovu Sports avuga ko yahawe izi nshingano mu rwego kumunaniza ngo we ubwe azijyanye, ni mu gihe babonaga mu gihe bamwirukana bashobora kumwishyura amafaranga menshi.
Alain Landeut usigaranye amasezerano y’imyaka 2 n’amezi 8 ku masezerano ye, bivuze ko ari amezi 32, mu gihe Kiyovu Sports yari kumwirukana yashoboraga kumwishyura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 192.
Bivugwa bahisemo kumuhindurira izi nshingano ngo we ubwe azijyane nta muntu umwirukanye bityo ntihazagire icyo yishyurwa.
Ubwo yatsindwaga na Gasogi United 3-1 tariki ya 27 Ugushyingo 2022 mu mukino w’umunsi wa 11, Juvenal yatangaje ko ahagaritse uyu mutoza ndetse ko agomba kujya ku biro agahabwa ibaruwa imuhagarika aho yavugaga ko bishobora no kumuviramo kwirukanwa burundu.
Gusa nyuma yaje kumugarura mu kazi avuga ko yabitewe n’umujinya, gusa andi makuru akavuga ko yagize ubwoba bw’amafaranga ashobora kuzishyura uyu mutoza.
Alain-André Landeut watangiye gutoza Kiyovu Sports muri shampiyona ya 2022-23, ayisize ku mwanya wa 3 n’amanota 21 aho mu mikino 12 yatsinzemo 6, atsindwa 3 banganya 3.

Ibitekerezo
Micheal
Ku wa 7-12-2022arko akajagari kaba mu miyoborere ya Fooball yacu mubona kazatumatugera kuki ubu iyi Kigovu iraje icibwe akavagari barangiza ejo bakaba bataka ubukene