Kimenyi na Muyango bakuyeho urujijo kubibaza niba baratandukanye
Inkuru y’itandukana rya Kimenyi Yves na Uwase Muyango uzwi nka Kibaruma, niyo yari igezweho aho byavugwaga ko uyu mukobwa yamusize akigira Dubai ahasanze umukunzi we mushya, gusa aba bombi bongeye kugaraaza ko bagikundana babwirana amagambo asize umunyu.
Muri Kanama 2019, Kimenyi Yves yahimije ko yatandukanye na Didy d’Or ahubwo ari mu rukundo na Uwase Muyango benshi bazi nka Kibaruma.
Mu kwezi gushize, Uwase Muyango wabaye Miss Photogenic 2019 yerekeje mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bivugwa ko agiye gukomeza amasomo ye (kwiga) ndetse ngo yamaze no kubonayo akazi.
Akiva mu Rwanda nibwo hatangiye kuvugwa inkuru y’uko batandukanye, gusa Kimenyi akaba yari yatangarije ISIMBI ko ibyo gutandukana n’umukunzi we atabizi.
Ku munsi w’ejo hashize babinyujije kuri Instagram, berekanye ko bagikundana babwirana amagambo y’urukundo.
Kimenyi Yves niwe watangiye ashyiraho ifoto ari kumwe n’umukunzi we iherekezwa n’amagambo y’icyongereza, mu Kinyarwanda agira ati“ubuzima bwanjye nta busobanuro bwari bufite kugeza umunsi uje unsanga. Urukundo rwawe rufite ubusabanuro n’intego maze n’umutima wanjye wose ndagukurikira. Ndagukunda birenze uko ubitekereza mukuzi.”
Uwase Muyango nawe yaje amusubiza mu magambo agira ati“Amagambo ntiyasobanura uburyo watumye ubuzima bwanjye bumera neza, ndagukunda birenze uko amagambo yabisobanura, uri byose narinkeneye, warakoze kunyereka urukundo rudasanzwe.”
Uwase Muyango akaba yarahagurutse mu Rwanda tariki ya 15 Ukwakira 2019 yerekeza Dubai, hari nyuma y’iminsi 2 gusa afashije umukunzi we kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Ibitekerezo