Imyidagaduro

Kim Kardashian yahishuye uko yakoze ubukwe yanyoye ibiyobyabwenge

Kim Kardashian yahishuye uko yakoze ubukwe yanyoye ibiyobyabwenge

Kim Kardashian West uri mu bagore badasiba kuvugwa mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye byinshi ku mibereho ye ya kera n’uburyo ku munsi w’ubukwe bwe yari yariye ibinini by’ikiyobyabwenge gitera ibyishimo.

Ibi yabitangarije mu kiganiro "Keeping Up with the Kardashians" cyibanda ku nkuru ze n’abo mu muryango we. Yabwiye murumuna we Kendall Jenner na Scott Disick ko yajyaga akoresha imiti ya ‘ecstasy’ ubwo yabaga ashaka kumva yishimiye by’ikirenga.

Kardashian West yasobanuye iby’iyo miti yafataga biturutse ku bibazo yahaswe na Scott Disick, amubaza ibyo kuba hari ubwo yamubonye muri Disney yasinze cyangwa agaragara nk’ukiva mu myicungo ifite imbaraga cyane.

Kendall Jenner, murumuna w’uyu mugore yahise agwa mu kantu ati “Ntabwo nari nziko wasinze.”

Kardashian West yahise ahishura amwe mu mabanga ye y’ibyamubayeho ajya kubana n’umugabo wa mbere yagize witwa Damon Thomas bashyingiranwe mu 2000 bagatandukana mu 2004.

Yagize ati “Nashyingiwe nafashe ku miti itera ibyishimo ku nshuro ya mbere. Nafashe ‘ecstasy’ mpita nkora ubukwe.”

Uyu mugore uhamya ko kuba mukuru mu muryango no kugira inshingano zo kwita kuri barumuna be bitamubujije gukora amafuti no kwishima mu bukumi bwe, nyuma yaje gushakana na Kris Humphries mu 2011, batangaza benshi nyuma yo kubana iminsi 72 gusa bagahita baka gatanya.

Kim Kardashian ufite abana batatu yabyaranye na Kanye West yongeye gutungurana ati “Mfashe iyo miti bwa kabiri, mpita nkora ‘sex tape’.”

Yakomozaga ku mashusho y’urukozasoni ye yafashwe mu 2003 aryamana na Ray J bakundanaga agasohoka mu 2007.

Kim Kardashian yavuze ku bukwe bwe bwa mbere n'igihe aryamana na Ray J

Kuva mu 2014 Kim Kardashian abana na Kanye West, bamaze kubyarana abana batatu ari bo North ufite imyaka itanu, Saint w’ibiri ndetse na Chicago wavutse muri Mutarama uyu mwaka bamubyariwe n’undi mugore kubera ikibazo cya nyababyeyi ya nyina.

Mu kiganiro Kardashian West yahishuriyemo imibereho ye ya kera yavuze ko yakundaga gukora amafuti menshi ariko n’ubu ku myaka 38 nubwo yacururutse ngo ntibyakuyeho ko ari umugore w’umunyabirori.

Yemeza ko nubwo atagikora amafuti menshi bidakuraho ko ari umunyabirori
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top