Imyidagaduro

Kera kabaye indirimbo ya Riderman na Asinah igiye gusohoka yahinduriwe n’izina

Kera kabaye indirimbo ya Riderman na Asinah igiye gusohoka yahinduriwe n’izina

Urwango, inzika, ubwumvikane buke, byashyizwe hasi maze ubucuruzi buhabwa intebe, umuhanzikazi Mukasine Asinah n’umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] bahoze bakundana, bakoranye indirimbo izasohoka mu cyumweru gitaha.

Mu minsi ishize ni bwo hagiye hasohoka amakuru ko Asinah yishyuye Riderman bahoze bakundana bagakorana indirimbo, gusa bagiye babihakana.

Mu kiganiro uyu mukobwa yuagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, Asinah yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye Riderman ndetse ngo nabavuga ko yavuze ko yifuza kumusenyera atari byo kuko ikiganiro yagikurikiranye (yakomozaga ku kiganiro Riderman aherutse gutanga kuri RBA bikavuwga ko yashinje uyu mukobwa gushaka kumusenyera).

Yagize ati"icyo kiganiro nanjye naragikurikiranye, nta hantu na hamwe yigeze avuga izina ryanjye, nanjye narabibonye birantungura ariko sibyo kuko ikiganiro naragikurikiranye, ntabyo yavuze ni ukubeshya."

Yakomeje avuga ko iyo bazaba kuba bafitanye ikibazo batari gukorana indirimbo izajya hanze mu cyumweru gitaha mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Yagize ati"njye na Riderman dufitanye indirimbo, izasohoka mu cyumweru gitaha, twari twayise Bombe ariko twumvishe hari abandi bazanye isa nayo biba ngombwa ko turihindura tuyita Turn Up."

Ku kijyanye nibo hari amafaranga yishyuye kugira ngo indirimbo ikorwe, yanze kugira byinshi abivugaho.

Muri 2015, nyuma y’imyaka 8 Riderman na Asinah bakundana, baje gutandukana burundu, nyuma yaho hagiye havugwa inkuru zitandukanye kuri bo zitari nziza akenshi zagarukaga ku rukundo rwabo.

Nyuma yo kukanyuzaho mu rukundo bakoranye indirimbo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top