Rutahizamu w’umunya-Nigeria uri ku musozo w’amasezerano ye muri Sunrise, Babuwa Samson avuga ko yagiranye ibiganiro na Karekezi Olivier uzatoza ikipe ya Kiyovu Sports umwaka utaha w’imikino.
Babuwa Samson uri ku mpera z’amasezerano ye muri Sunrise FC, avuga ko adashobora kongera amasezerano muri iyi kipe aho avuga ko ashaka kwerekeza ahandi akareba uko byifashe.
Uyu musore akaba arimo yifuzwa n’amakipe yo mu Rwanda atandukanye arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali.
Mu kiganiro kigufu yahaye ISIMBI yavuze ko Kiyovu Sports yamwegereye kandi ko imuhaye ibyo yifuza yayisinyira, ni mu gihe ahamya ko n’umutoza Karekezi Olivier bivugwa ko uzatoza iyi kipe umwaka utaha w’imikino yamuvugishije.
Yagize ati“byinshi ni ibihuha. Kiyovu Sports impaye ibyo nifuza nayisinyira. Karekezi yaramvugisheije ibyo twavuganye sinabikubwira ariko twaravuganye, yaramvugishije.”
Bivugwa ko Kiyovu Sports yagereye uyu musore ikamwishyura miliyobi 8 ku mwaka umwe ariko akaba atabikozwa aho yumva ari amafaranga make.
Uyu musore uherutse gutangariza ISIMBI ko yifuza kuba yasohoka akajya gukina hanze dore ko muri Tanzania, Kenya, Zambia, DR Congo n’ahandi hari amakipe amwifuza, ubu ngo afite impungenge z’uko bidashobora gukunda kubera ko atazi igihe imipaka izafungurirwa.

Ibitekerezo