Kakule Mugheni yavuze igihe abakunzi ba Rayon Sports bagomba kumutegereza mu kibuga
Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Kakule Mugheni Fabrice, avuga ko yakize imvune yari afite ariko abakunzi b’iyi kipe bakwiye kumutegereza mu byumweru 2 kuko ari bwo azaba ari ku rwego rwo kuba yagira imikino akina.
Uyu musore aheruka gukina ku mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona, ubwo Rayon Sports yanganyaga na Musanze FC 1-1.
Uyu mukinnyi yaje gukurwa mu kibuga nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Musanze FC akagira ikibazo mu mutwe, yasohotse apfutse.
Nyuma yaje gukira atangira imyitozo ndetse yagombaa gukina umukino wa gishuti Rayon Sports yakinnyemo na Gasogi United kuri Rayon Sports Day, ariko ntibyaje gukunda kuko yaje kugira ikibazo cya cheville ’akagombambari’, ubwo bari mu myitozo ya nyuma.
Kuva icyo gihe ntarongera kugaruka mu kibuga, aganira na ISIMBI, Kakule yavuze ko ubu ameze neza yanatangiye imyitozo ariko bishobora kumufata ibyumweru 2 kugira ngo agere ku rwego abandi bariho.
Yagize ati"Meze neza nari mfite ikibazo muri cheville ariko yaracyize ubu meze neza nta kibazo. Ku gihe nzamara hanze ni uko natangiye imyitozo yoroheje kugira ngo nzagere ku rwego rumwe n’abandi, bizatwara ibyumweru 2 cyangwa 3 kubera ko ntabwo wava mu mvune ngo uhite ukina imikino kandi inakomeye."
Kakule yasabye abafana kugumya kwihangana kandi bakamusengera kuko nakira neza azagaruka mu kibuga kandi akabaha umusaruro bamwitezeho, yizeye ko nafatanya na bagenzi be bazaha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports.

Ibitekerezo