Siporo

Kagere yubakirwe ikibumbano… Akwiye gusezerwaho nk’intwari – Abafana ba Simba SC bibasiye umuyobozi wa bo

Kagere yubakirwe ikibumbano… Akwiye gusezerwaho nk’intwari – Abafana ba Simba SC bibasiye umuyobozi wa bo

Abafana ba Simba SC bariye karungu bavuga ko rutahizamu w’umunyarwanda, Meddie Kagere wamaze kwerekeza mu ikipe ya Singida Big Stars adakwiye gusezerwaho ku mbuga nkoranyambaga nk’uko byakozwe ahubwo bakwiye kumuzana abafana bakamusezeraho ku mugaragaro.

Nyuma y’imyaka 4 akinira ikipe ya Simba SC, ku munsi w’ejo ni bwo Simba SC yemeje ko yamaze gutandukana na rutahizamu Meddie Kagere, ni nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku kuba zasesa amasezerano.

Meddie Kagere akaba yarahise yerekeza mu ikipe ya Singida Big Stars aho yanahise inamwerekana mu bakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddie Kagere yashimiye Simba SC mu myaka 4 yari ayimazemo ko yayigiriyemo ibihe byiza.

Ati “Warakoze Simba SC, ku bihe byiza twagiranye.”

Umuyobozi wa Simba SC, Barbara Gonzalez, yahise aza avuga kuri iyo foto ati “uzahora uri umwe mu bagize umuryango wa Simba SC.”

Aha ni ho benshi mu bakunzi ba Simba SC bahise bagaragariza amarangamutima ya bo, aho bavugaga ko uburyo uyu rutahizamu yitangiye ikipe atari akwiriye gusezererwa ku mbuga nkorambaga, benshi banasabye ko ku munsi wa ‘Simba Day’ uzaba tariki ya 8 Kanama 2022, ubwo Simba SC izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23 uyu rutahizamu agomba kuba ahari bakamusezeraho nk’abafana, hari n’uwasabye ko yubakirwa ikibumbano.

Uwitwa Perpetuaalcado yabwiye Barbara ati “Meddie asezerweho mu cyubahiro kuri Simba Day, ni umwe mu bantu b’ingenzi mu musaruro w’imyaka 4 iheruka muri Simba SC.”

Said Gunda26 we ati “twebwe nk’abafana ba Simba SC, turabagira inama ko Meddie Kagere asezerweho mu cyubahiro ku giciro cyose bizasaba kubera ko yakoze ibikomeye mu myaka 4 amaze muri Simba SC… Turabizi umupira ni akazi nk’akandi kose, nagende gushakishiriza ahandi ariko mu kumuzirikana no guha agaciro akazi yakoze, akwiye gusezerwaho mu cyubahiro.”

Porlo Suarez ati “CEO tugomba kumuha icyubahiro kuri Simba Day”

Katala Faidha Ati “byari kuba byiza kurushaho kuri twe abafana kuri Simba Day abaye ahari akadusezeraho.”

Emmanuel Singu ati “ni byo rwose Kagere yubakirwe ikibumbano.”

Gasper Siara ati “kuri Simba Day twakabaye tumushimira imbere y’abafana ku bw’akazi yakoze igihe yari mu ikipe… yari inama najyaga.”

Ni benshi bagiye basubiza Barabara bamubwira ko akazi uyu rutahizamu yakoze gakwiye kwibuhwa maze agasezerwaho neza.

Kagere Meddie umwaka we wa mbere muri Simba SC wa 2018-19, yatsinze ibitego 23 muri shampiyona, uwakurikiyeho wa 2019-20 atsinda 22 (iyo myaka yose yabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania), 2020-21 yatsinze 13, 2021-22 aho atanakinnye imikino myinshi yatsinze ibitego 7.

Amaze gutsinda ibitego 65 muri iyi shampiyona, akaba ari we rutahizamu wabashije gutsinda ibyo bitego mu myaka 4 mu mateka ya shampiyona ya Tanzania.

Abafana ba Simba SC barifuza ko Meddie Kagere asezerwaho mu cyubahiro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top