Siporo

SK FM ya Sam Karenzi yatandukanye n’abanyamakuru babiri bakomeye

SK FM ya Sam Karenzi yatandukanye n’abanyamakuru babiri bakomeye

Radio ya SK FM yamaze gutandukana n’abanyamakuru babiri bakoraga ikiganiro cya Siporo by’umwihariko cy’i Burayi, Allan Ruberwa na Imanishimwe Keza Cedric barekeje kuri Radio&TV10.

Aba banyamakuru bari inkingi ya mwamba mu kiganiro SK Extra Time kigaruka cyane ku makuru y’i Burayi, gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa 17h00 kugeza saa 20h30.’

Aba bombi berekeje kuri Radio&TV10 nyuma y’ibyumweru birenga bibiri batumvikana kuri Radio ya SK FM aho bari barahagaritse gukora.

Muri Mutarama 2025 ni bwo Allan Ruberwa na Keza Cedric berekeje kuri SK FM ya Sam Karenzi ari nabwo yari igifungurwa. Cedric akaba yari avuye kuri Radio&TV10 asubiyeyo mu gihe Allan we yari avuye kuri Flash FM.

Cedric na Allan bakaba bazajya bumvikana cyangwa bakora mu kiganiro Ten Zone nacyo kibanda cyane ku makuru ya Siporo y’i Burayi no kogeza imipira.

Keza Cedro na Allan Ruberwa berekeje kuri Radio&TV10
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top