Siporo

Kagere na begenzi be muri Simba SC bafatiwe ibyemezo

Kagere na begenzi be muri Simba SC bafatiwe ibyemezo

Abakinnyi 11 ba Simba SC babanje mu kibuga ku mukino anganyijemo na Young Africans 2-2, ntibagomba kwifashishwa mu mikino y’igikombe cya Mapinduzi irimo kubera Zanzibar mu rwego rwo kubereka ko nta mukinnyi kampara muri iyi kipe.

Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers dukesha iyi nkuru cyabyanditse, nyuma yo kunganya umukino wa Young Africans, ubuyobozi bwa Simba SC ntibwishimiye umusaruro w’abasore babo, bahise bakora inama y’igitaraganya yamaze iminota irenga 30.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba bayobozi banenze urwego rw’abakinnyi babo kuko rwari hasi, byatumye bafata umwanzuro w’uko abakinnyi 11 babanje mu kibuga barimo na Kagere Meddie nta n’umwe uzifashishwa mu mikino y’igikombe cya Mapinduzi ahumbo ko hagomba gukina ikipe ya 2.

Ibi ngo ni mu rwego rwo kwereka aba bakinnyi ko nta n’umwe kampara muri iyi kipe, baramutse badahari n’abandi bakina nk’uko umuntu wahaye amakuru iki kinyamakuru yabitangaje.

Yagize ati“niba wibuka nyuma yo kunganya na Yanga abayobozi bakoze inama iminota irenga 30 kubera kutishimira umusaruro wavuyemo, muri uriya mukino abayobozi bari biteze ko ikipe yabo itsinda ibitego byinshi, nyuma yo kuyobora umukino n’ibitego 2 bari bazi ko hiyongeramo n’ibindi ariko byaje kwishyurwa.”

“Abayobozi basanze bamwe mu bakinnyi batemeze neza 100% ku buryo batanga ibyo ikipe ibakeneyeho bityo ko bagomba gukora imyitozo ihagije ariko ntibazakine Mapinduzi Cup.”

Nyuma yo gutsinda Zimamoto ibitego 3-1, Simba SC ikaba iri bukine na Azam FC umukino wa ½ uyu munsi. Ni irushanwa ryatangiye tariki ya 7 rikazasozwa 13 Mutarama 2019.

Abakinnyi bose babanje mu kibuga ku mukino wa Young Africans nta n'umwe urimo gukoreshwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top