Siporo

Kagere Meddie yavuze impamvu gutsinda ibitego muri iyi minsi bimugora

Kagere Meddie yavuze impamvu gutsinda ibitego muri iyi minsi bimugora

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania, avuga ko impamvu adapfa gutsinda ibitego muri iyi minsi ari uko buri kipe yose bagiye gukina iba imuhanze ijisho.

Kugeza uyu munsi ikipe ya Simba SC imaze gitsinda ibitego 50 muri shampiyona aho Meddie Kagere yatsinzemo ibitego 14, akaba ataratsinze ibitego mu mikino imwe n’imwe yabaga yitezweho, ndetse benshi bahamya ko uyu mukinnyi asa n’uwasubiye inyuma mu mitsindire ye.

Meddie Kagere ni we watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 aho yatsinze ibitego 23 ndetse akuraho uduhigo twari tumaze imyaka 10 muri iyi shampiyona.

Mu mikino Kagere atatsinzemo yari yiteze ko yafasha ikipe ye hari uwo batsinzwe na JKT Tanzania 1-0, uwo batsinzemo Mtibwa Sugar 3-0 n’uwo batsinze Lupuli 1-0.

Kagere akaba yatangaje ko impamvu atarimo atsinda muri iyi minsi ari uko buri mukinnyi wese aba amuhanze amaso bigatuma atisanzura nk’umwaka ushize.

Yagize ati“njye narwanaga ku impamvu z’ikipe n’abakinnyi bagenzi banjye, bose turafatanya tugakora akazi nk’ikipe, ikintu cyatumye ntatsinda mu mikino myinshi itambutse ni ba myugariro tuba duhanganye kuko barancunga cyane bakanankurikirana aho ngiye hose.”

Kagere Meddie ari mu mwaka we wa kabiri mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, akaba yarayigiyemo muri 2018 avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya.

Kagere Meddie ngo ntiyorohewe na ba myugariro muri iyi minsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top