Imyidagaduro

Justin Bieber yiyemeje kugendera kure Selena Gomez bahoze bakundana ngo atamusenyera

Justin Bieber yiyemeje kugendera kure Selena Gomez bahoze bakundana ngo atamusenyera

Umuhanzi Justin Bieber uherutse kurushinga n’umunyamideli Hailey Baldwin, yiyemeje kugendera kure Selena Gomez bahoze bakundana ngo adahemukira umugore we w’isezerano.

Ibi byatangajwe n’Ikinyamakuru Us Weekly kivuga ko Selena Gomez na n’ubu atabasha kwikuramo Justin Bieber ndetse ngo mu gihe gishize byageye bimukururira ibibazo by’uburwayi buzonga mu mutwe we.

Umwe mu nshuti za hafi za Bieber yagize ati "Justin yagumye kure ya Selena kugira ngo akomeze kuba indahemuka kuri Hailey." Yavuze ko bamaze igihe kirekire batarabasha kuvugana na rimwe.

Bombi, Justin Bieber na Selena Gomez bamaze igihe barwana n’uburwayi butuma batamererwa neza mu bwonko kuva mu mezi ashize, burimo kugira umunabi ukabije, gucika intege no kubura intego.

Bafitanye amateka akomeye y’urukundo rwagiye rusenyuka ubundi bakiyunga kuva mu 2011 kugeza muri Wererwe 2018 ku ndunduro y’umubano wabo.

Icyo gihe nyuma gato y’uko bongeye gutandukana, Bieber waririmbye ’Sorry’ yahise asubirana na Baldwin bigeze guteretana kuva mu 2015 kugeza mu 2016.

Umwe mu bantu ba hafi ba Selena yavuze ko impeta Bieber yambitse Hailey muri Nyakanga 2018, "yari nk’ikinini bikomeye gucira" kuri Gomez, yongeraho ko ariko "bitari bihagije ngo acike intege."

Ingaruka zabyo zamukurikiye nyuma gato. Uyu mukobwa w’imyaka 26 muri Nzeri yahise azahazwa n’uburwayi bw’amarangamutima mabi ndetse no kubura amaraso bya hato na hato kubera guha indi nshuti ye impyiko.

Byakurikiwe no gusurwa n’abantu babiri gusa, byamuviriyemo guhita ajyanwa mu kigo cyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe cya East Coast psychiatric facility.

Mu minsi yari yabanje na bwo yari yagiye kuri Instagramo ye amaraho isaha yose aganiriza abafana abahishurira ko mu myaka itanu ishize yose yarwanaga n’ibyo bibazo byo gucika intege ndetse yongera kubigarukaho mu bundi butumwa yashyizeho ku itariki ya 14 Mutarama.

Yashimiraga abafana ndetse avuga ko umwaka ushize wabaye uwo kwiyitaho no gushaka gukura.

Mu byumweru bishize, Bieber yari amaze igihe yitabwaho ku bibazo bijyanye n’uburwayi bw’umunabi no gucika intege ariko yagaruriwe icyizere na Baldwin wamwitayeho cyane ndetse ngo ni we wamenyaga ko yahuye na byo.

Ku wa Gatanu, ubwo uyu muhanzi yizihizaga isabukuru, umugore we Baldwin yamwandikiye amagambo y’urukundo ati "Imyaka 25 irakubereye mukunzi."

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top