Siporo

Jules Ulimwengu mu gihirahiro

Jules Ulimwengu mu gihirahiro

Rutahizamu w’umurundi wakiniraga Rayon Sports, Jules Ulimwengu avuga ko n’ubwo hari amakuru amwerekeza muri Yanga nta kintu yayavugaho cyane ko ari hagati nk’ururimi ataramenya aho azerekeza umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

Jules Ulimwengu yakiniraga Rayon Sports ariko akina nk’umunyarwanda, umwaka ushize yaje kwamburwa ubwenegihugu kuko byagaragaye ko yabubonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byatumye atandukana n’iyi kipe yari asigaraniye umwaka w’amasezerano, akaba awumaze adakina.

Inkuru ni nyinshi muri Tanzania, zemeza ko uyu musore ari mu biganiro na Yanga ndetse biri hafi kurangira.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Jules Ulimwengu yahakanye aya makuru avuga ko kugeza uyu munsi atazi aho azere keza.

Yagize ati“muvundimwe nkubwiye ngo nzerekeza aha cyangwa n’aba mbeshye, ndacyategereje. Ibyo bya Yanga ni byo nakubwiye ntabwo nzi ahantu nzerekeza ntakubeshye, kugeza ubu ni ibyo navuga.”

Jules Ulimwengu ubu ari i Burundi, yinjiye muri Rayon Sports mu ntangiriro za 2019 avuye muri Sunrise FC ndetse ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-2019.

Jules Ulimwengu ngo ntaramenya aho azerekeza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top