Imyidagaduro

Jessica Simpson yarembejwe n’agakwega mu gihe yitegura kubyara

Jessica Simpson yarembejwe n’agakwega mu gihe yitegura kubyara

Ubuzima bw’umuririmbyi Jessica Ann Johnson[Jessica Simpson] buri mu bihe bibi mu gihe habura iminsi mike ngo yibaruke umwana wa gatatu.

Jessica Simpson amaze icyumweru arwariye mu bitaro. Yavuze ko yazahajwe n’indwara izwi mu Rwanda nk’Agakwega[Bronchite mu ndimi z’amahanga], yahishuye ko ari ku nshuro ya kane iyi ndwara imujyanye mu bitaro mu mezi abiri ashize.

Mail Online yanditse ko Jessica wakunzwe cyane mu ndirimbo ’Sweetest Sin’ yagiye mu bitaro mu gihe yari amaze iminsi ahishuye ko we n’umugabo we Eric Johnson bategereje n’amashyushyu menshi umwana wabo wa gatatu.

Nyuma yo kuva mu bitaro yanditse kuri Instagram ati “Nyuma y’icyumweru ndi mu bitaro kubera indwara ya Bronchite(ni ku nshuro yanjye ya kane muri aya mezi abiri ashize), ubu nasubiye mu rugo! Ndi gukorora […] rwari urugendo rw’umubabaro. Ubu ndi kugenda ngarura agatege buhoro buhoro.”

Uburwayi ngo ntibwahungabanyije umwana atwite. Yagize ati “Umwana wanjye yarakurikiranywe, ubu ameze neza. Ndizera ko ngiye kongera kumera neza ubundi nkabarira iminsi ku ntoki kugira ngo mbone inseko ye nziza.”

Jessica asanzwe afite abandi bana barimo Maxwell w’imyaka itandatu ndetse na Ace w’imyaka itanu. Aba bana na bon go bafite amatsiko yo kubona murumuna wabo.

Jessica Simpson agiye kubyara umwana wa gatatu
Jessica Simpson witegura kubyara amaze iminsi mu bitaro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top