Imyidagaduro

Jennifer Lopez yatangaje abantu yambara imyenda ya miliyoni 100 frw

Jennifer Lopez yatangaje abantu yambara imyenda ya miliyoni 100 frw

Icyamamare Jennifer Lopez yumije abatuye Umujyi wa New York, yambara imyenda y’amadorali asaga ibihumbi ijana ubwo yajyaga kugura ibintu mu iduka rya H&M ku wa Gatatu ku ya 20 Werurwe 2019.

Uyu mugore w’imyaka 49 wari uri kumwe n’umukobwa we Emme w’imyaka 11, yari afite agakapu gakozwe mu ruhu rw’ingona yo mu misozi ya Himalaya gakorwa n’uruganda rw’imyenda rwa Hermes, konyine kagura amadorali 100,000.

Uretse ako gakapu, gasanzwe gatunzwe n’abandi bagore b’ibyamamare nka Kim Kardashian na Victoria Beckham, uyu muhanzikazi wiyita Jenny From the Block yari yambaye ikoti rifite agaciro k’amadorali 695 (600 000 frw).

Dailymail ivuga ko yari yanarimbye ipantaro n’agapira gato, inkweto z’amadorali 490 n’amadarubindi y’amadorali 60 yakorewe mu kigo gikora imyambaro kitwa Quay aherutse gutangiza.

Icyo kigo uyu mugore agifatanyije n’umukunzi we Alex Rodriguez, aho we afite QuayXJLO naho uwo mugabo akagira QuayXAROD.

QuayXJLO ikora amadarubindi yitwa : All In, Get Right, El Dinero, Empire, Reina na The Playa. Naho QuayXAROD ikora imyambaro yitwa Poster Boy, Evasive, Hardware, Apollo na Still Standing.

Lopez ni umwe mu byamamare byakundanye n’abagabo benshi nabo b’ibyamamare. Barimo abahanzi Marc Anthony, P Diddy, Drake, Bradley Cooper n’abakinnyi ba filime nka Ben Affleck.

Alex Rodriguez bari kumwe kuri ubu, wahoze akina umukino wa Baseball ukunzwe cyane mu Burayi na Amerika ya Ruguru.

Agakapu yari afite ubwako kagura amadolari 100,000
Yari yambaye ikoti rifite agaciro k’amadorali 695
Murumuna wa Lopez, Lynda yaje kubiyungaho
Uyu mugore kandi aheruka kwambikwa impeta ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri eshanu z'amadolari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Keza
    Ku wa 23-03-2019

    wasomye nabi ni 100000 USD

  • Chris
    Ku wa 22-03-2019

    Ako gakapu ngo ni amadorali 100 gusaa cg mwibeshye ni 1000$; niba ari 100$ ni macye cyane 90 000rwfs na hano muri Kigali abagore bafite ibikapu bigura nkayo ntiwababara.

IZASOMWE CYANE

To Top