Issa Bigiramana yateye utwatsi ibyo kwirukanwa na Young Africans
Rutahizamu w’umurundi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda ukinira ikipe ya Young Africans mu gihugu cya Tanzania, Bigirimana Issa aranyomoza amakuru avuga ko yirukanywe n’iyi kipe, aho avuga ko ari we wabasabye gusesa amasezerano nabwo bikaba bitarakunda agitegereje igisubizo.
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru nibwo aje inkuru ivuga ko uyu musore winjiye muri Young Africans muri Kamena 2019 nawe yamaze gutandukana n’iyi kipe, ni nyuma y’abandi bakinnyi yagiye isezerera.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Issa yavuze ko akiri umukinnyi wa Young Africans ahubwo yasabye gusesa amasezerano akaba nta kintu arasubizwa.
Yagize ati“nanditse ibaruwa ku wa Gatanu, narababwiye ngo bandekure nigendere ubu ndategereje. Ntabwo baransubiza, ndacyategereje, abavuga ngo banyirukanye sinzi aho babikuye.”
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya Issa Bigirimana iri mu rurimi rw’icyongereza yandikiye Young Africans tariki ya 13 Ukuboza 2019, yasabaga gusesa amasezerano bitewe n’impamvu 2.
Impamvu ya mbere ni uko uyu musore atabona umwanya wo gukina, akaba asaba ko bamurekure akajya gushaka aho yabona umwanya uhagije wo gukina. Indi mpamvu ni uko yavunitse ikipe ntimuvuze kandi biri mu masezerano bagiranye.
Ku kibazo cy’amikoro kimaze iminsi kivugwa muri iyi kipe, ndetse bikavugwa ko bamaze igihe badahembwa, Issa yabwiye ISIMBI ko atabeshya ko yifuza gutandukana n’iyi kipe kubera amafaranga kuko babahembye ibirarane bari babafitiye.
Gusa avuga ko bari bakimufitiye ibihumbi 10 by’amadorali(recruitment fees) yagombaga kwishyurwa, gusa ngo ntayo azabona kuko ari we wisabiye gusesa amasezerano.
Issa Bigirimana yinjiye muri Young Africans muri Kamena 2019, ni nyuma yo gutandukana na APR FC yari amazemo imyaka 5, yayinjiyemo muri 2014.

Ibitekerezo